Ubucuruzi ku mupaka wa Gatuna, EABC irasaba abacuruzi kuhabyaza umusaruro

Ihuriro ry’abikorera bo mu bihugu bigize umuryango w’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, EABC, rirasaba abacuruzi by’umwihariko abo mu Rwanda na Uganda gukoresha umupaka wa Gatuna kuko ufunguye guhera muri Mutarama, 2022.

Abatwara amakamyo bavuze ko nubwo hatambuka amakamyo 150 kumunsi hari ubwo batinda ku mupaka kugira ngo bambuke bigatwara iminsi 10

Byatangajwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’iri huriro, Kalisa John Bosco ubwo we n’abandi 39 bahagarariye abakora ibikorwa bifite aho bihuriye n’imipaka y’u Rwanda na Uganda barimo: abacuruzi n’abashoferi b’amakamyo manini bahuriraga mu nama ku mupaka wa Gatuna/Katuna, tariki ya 28 Kamena 2022.

Ubu busabe Kalisa yabutanze ashingiye ku butumwa Perezida Yoweri Museveni yahaye abatute Akarere ka Kabale ubwo yabasuhuzaga avuye i Kigali mu nama ya Commonwealth tariki ya 25 Kamena, 2022. Uyu Mukuru w’Igihugu yarababajije ati: “Ese muracyajyana magendu mu Rwanda. Mukoreshe umupaka kuko ufunguye!

Kalisa na we yagize ati: “Uyu mupaka wa Gatuna/Katuna wafunguwe mu mpera z’ukwezi kwa Mbere. Twabifashe neza nka EABC kuko inshingano za EABC ni uguteza imbere ubucuruzi n’ishoramari muri aka karere. Ikintu cyose gifasha ubucuruzi gutera imbere turacyishimira, ndagira ngo mbonereho umwanya nshimire abayobozi bacu kuba barorohereje ubucuruzi n’ishoramari muri aka karere.”

Kalisa John Bosco yavuze ko ku munsi ku mupaka wa Gatuna haca amakamyo 150

Yakomeje ati: “Ni icyizere ku baturage bo muri aka karere no muri business. Ngira ngo n’uyu munsi aho turi abaturage babyishimiye. Bavuze bati ‘Noneho tugiye kongera gucuruzanya neza’, ngira ngo na message Perezida wabo yabahaye, yarababwiye ati ‘Murekere aho kujya mukora ubucuruzi bwa magendu, imipaka yarafunguwe, kuki mukora magendu? Uganda iragendwa, u Rwanda ruragendwa, kuki mugikora magendu?”

Yemeza ko ubucuruzi bwambukiranya imipaka ya EAC ubu bugenda neza, keretse ku mupaka wa Bunagana usigaye ugenzurwa n’umutwe witwaje intwaro wa M23 wabanje gufungwa, ariko na nyuma y’uko ufunguye ntibisubukurwe kubera impamvu y’umutekano.

Kalisa yagaragaje ko ibiganiro abayobozi bakomeje kugirana bizabonekamo umuti w’iki kibazo.

Ati: “Ni ikibazo gikomeye ariko icyo nzi ni uko abayobozi babiganiraho. Ikibazo cy’umutekano muke, aho cyaba kiri hose gisubiza inyuma ubucuruzi n’ishoramari. Babikemuye rero ubucuruzi buzatangira. N’ubu navuganaga n’ushinzwe uriya mupaka wa Bunagana, yambwiye ati ‘Ntabwo ubucuruzi bwari bwemerwa’.”

Umupaka wa Gatuna ukora amasaha 24. Kuva wafungurwa unyuraho amakamyo manini 150 n’abantu 800 ku munsi. Utarafungwa mu 2019 wanyuragaho amakamyo abarirwa muri 200.

- Advertisement -

Amafoto: NKUNDINEZA

JEAN PAUL NKUNDINEZA/UMUSEKW. RW