Uhuru Kenyatta yavuze igikenewe ngo Africa y’Iburasirazuba ibe isoko rusange, “imihanda”

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yasabye ko ibihugu by’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EAC) bishyira imbaraga mu kubaka ibikorwa remezo kugira ngo ubuhahirane no gukorana kw’ababituye byorohe.

Perezida Uhuru Kenyatta asanga EAC iwkiye gushyira imbaraga mu kubaka imihanda ihuza ibihugu biyigize

Ni igisubizo yatanze ubwo yabazwaga impamvu mu gihe cy’ubuyobozi bwe yashyize imbaraga cyane mu kubaka ibikorwa remezo, cyane imihanda ya gari ya moshi irimo uhuza Nairobi na Mombasa, ubu gukora ingendo bikaba byoroshye kuko igihe byatwaraga cyagabanutse cyane.

Uhuru Kenyatta yagize ati “Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba ntiwabaho igihe tudashobora guhura, igihe tudashobora kuva hamwe ngo tujye ahandi mu buryo bworoshye, igice ibicuruzwa byacu bidashobora gukurwa mu gace kamwe k’umuryango wacu ngo bijyanwe ahandi, ni yo mpamvu ibikorwa remezo ari ngombwa kuri twe kugira ngo tugere ku ntego rusange zacu, zo kuba isoko rusange.”

Yavuze ko mu gihe cy’ubuyobozi bwe muri Kenya, yashyize imbaraga cyane mu guteza imbere ibikorwa remezo, ariko avuga ko byarenze n’umupaka, kuko Kenya ifite imihanda iyihuza na Tanzania, Uganda, Sudan y’Epfo, ndetse akaba ari kubaka imihanda izahuza Kenya na Somalia ndetse na Ethiopia.

Kenyatta yavuze ko asigaje igihe gito ku butegetsi, bityo ko indi mihanda izahuza Kenya na Tanzania, Perezida Samia Suluhu azabivuganaho n’uzaba ayoboye Kenya mu gihe kiri imbere.

Ati “Samia azaba avugana n’uzansimbura kubera ko jyewe iminsi nsigaje ku butegetsi ni mike cyane. Azavugana n’uzansimbura uburyo bwo kubaka umuhanda uzahuza Tanzania unyuze Lamu, Malindi, Bagamoyo, ukagera Dar es Salaam.”

Kenya ihuzwa na Uganda n’umuhanda unyura Malaba, na Busiya. Kenya kandi ihuzwa na Sudan y’Epfo binyuze ku muhanda wa Kitare, kugera ku mupaka. Ubu Kenya yatangiye umuhanda uva Garissa uzayihuza na Somalia na Ethiopia.

 

Ibindi bihugu bya Africa y’Iburasirazuba na byo biri kugerageza kubaka imihanda

- Advertisement -

Uhuru Kenyatta yashimye ko Uganda na yo yashyize imbaraga mu kubaka umuhanda uvayo ujya i Kisangani mu Burasirazuba bwa Congo, ukazagera i Kinshasa.

Perezida wa Tanzania na we ngo ashaka ko habaho umuhanda wa gari ya moshi uzahuza Dar es Salaam na Uganda, ukagera no mu Burundi.

Ibyo ngo bizagabanya ikiguzi cy’ingendo, binafashe abaturage ba EAC kubana.

Ati “Imbogamizi, hari abantu badashaka ko twubaka ibikorwa remezo, bakaduhitiramo ko tutagira ikiduhuza, kubera ko igihe cyose tutazaba dufite uko duhura tuzakomeza kuba isoko, aho kuba abagira ibyo bashora, cyangwa bakora. 

Ku bw’iyo mpamvu igihe tuzakomeza kuba isoko igihe kirekire, ibyo tuzakora ni ugutanga umusaruro udatunganyije ukajyanwa hanze ugatunganywa ukatugarukira (uhenze), kubera ko tudafite ushobozi bwo kubaka isoko ryihagije.

Igihe tuzaba dufite uburyo buduhuza, dufite iryo soko tuzaba dushobora guhindura umusaruro wacu udatunganyije, ibivuyemo bidukwire, ndetse tubijyane ku isoko ryo hanze.

Ariko kubera ko tudafite uko duhura (mu buryo bw’imihanda), kubera ko tutari isoko rusange, kubera ko buri wese akora ukwe, bitewe n’uko hari abantu babyifuza ko ari ko biba, tuzakomeza kuba isoko.  

Umusaruro udatunganyije uzava iwacu, twebwe b’injiji tutabasha kuwutunganya, tujye kugura. Baragenda bagakora bikabaha akazi, natwe tukabamenamo ifaranga. Ni amafaranga yacu bakoresha, ava aha ariko ntatugarukira.

Ni yo mpamvu tugomba gushyira imbaraga mu kubaka ibikorwa remezo, nubwo batubwira ngo muri gukoresha menshi mwubaka ibikorwa remezo, ni byo, urajyayo kubera impamvu zinyuranye, kuko barashaka ko tubategaho amakiriro.

Ariko tugomba kuba abantu bihaza, kandi kugira ngo tube abigenga, muri politiki turigenga ariko kugira ngo twigenge mu bukungu tugomba kugira ibikorwa remezo biduhuza kugira ngo iryo soko rusange tuvuga rigire agaciro.”

 

DR.Congo umunyamuryango mushya wa EAC ufite umutungo kamere ukiza abandi

Perezida Uhuru Kenyatta yavuze ko icyorezo cya COVID-19 cyahaye Africa isomo ko uretse kuba abantu bagomba kwambara agapfukamunwa, bagambo no kubirenga bakagera no ku kwikorera inkingo aho kuba isoko ry’abandi bazikoze.

Yatanze urugero rw’uko abatuye Africa y’Iburasirazuba na bo bakeneye kugendana n’aho isi igeze mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, bakoresha ingufu zitangiza ibidukikije, kimwe no gukora imodoka zikoresha amashanyarazi.

Avuga ko Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ubu yabaye umunyamuryango wa Africa y’Iburasirazuba, igihe iryo soko rusange ryaba rikora, kuko Congo ari yo ivamo amabuye y’agaciro ajyanwa hanze, yakabaye icukurwamo ayo mabuye, ariko ikanayahindura agafasha abatuye Akarere ka EAC aho kujya gukiza abandi.

Ati “Tanzania yakora imodoka, Uganda igakora ibindi, kuki imodoka zakorerwa ahandi kandi ibizikorwamo biva hano?”

Uhuru Kenyatta asanga nta kindi cyakorwa ngo iryo soko rusange rya Africa y’Iburasirazuba rigerwego uretse kubaka ibikorwa remezo.

Akavuga ko Africa idakwiye gucibwa intege n’abavuga ko amabuye y’agaciro acukurwa n’abana bato, ariko ayo ntibayagarure muri Africa kubera iyo mpamvu.

Agasanga kugira ngo iterambere n’imibereho myiza by’abatuye Africa y’Iburasirazuba bigerweho, ababyeyi bagomba gushyira abana mu ishuri, hakubaka ibikorwa remezo bihagije bihuza abatuye Akarere kugira ngo abantu bagatuye babashe kuba umwe.

Umwiherero w’abayobozi biga ku kubaka isoko rusange rya Africa y’Iburasirazuba wabereye Arusha ku wa Gatatu, watanze inama ku bategetsi b’Akarere ko bagomba gukuraho iznitizi za Visa ku baturage batuye Akarere no gukoresha Urupapuro rw’Inzira (Passport) rumwe rya Africa y’Iburasirazuba.

Basabye ko ibihugu bigabanya imisoro itari ngombwa ku bucuruzwa, hagashyirwaho umusoro umwe.

Ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba, kugira ngo ubuhahirane bwabyo buve kuri 15% bugere kuri 50% mu myaka itanu iri imbere, umweiherero wasabye ko bishyira mu bikorwa ibiteganyijwe muri politiki yo gushaka umusaruro uvuye imbere mu gihugu, no kongera imbaraga mu mafaranga ashorwa mu buhinzi n’inganda, mu rwego rwo kongera umusaruro.

HATANGIMANA Ange Eric /UMUSEKE.RW