Ni inkuru ikomeje kuvugisha abakoresha imbuga nkoranyambaga, aho umugabo ukomoka muri Tunisia yabenze umukobwa bari biyemeje kubana mu bukwe hagati nyuma yo kubisabwa na nyina amaze kubona ububi b’isura y’uwo mugeni n’indeshyo ye.
Uyu musore utavuzwe amazina ariko amafoto ye arahari, akomeje kunengwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma yo gusabwa na nyina guhagarika ubukwe agasiga umugeni we aho ngaho.
Amakuru avuga ko uriya mukecuru (uwari kuba Nyirabukwe w’umukobwa wabenzwe) yari atarigeze abonana imbona nkubone n’uwo mukazana we, uretse kureba amafoto gusa.
Mu bukwe yaje kumubona, bugeze hagati abwira umuhungu we kuva mu birori kuko ngo “umugeni uretse kuba ari mubi ku isura ni namugufi”.
Amafoto agaragaza ubukwe butangiye, umugeni witwa Lamia Al-Labawi amwenyura mu ikanzu y’ubukwe, ariko uwari kuba umugabo we asa n’ufite ipfunwe ndetse yihanagura icyokere ku gahanga.
Lamia Al-Labawi nyuma yo kubengwa yavuze ibyamubayeho ku mbuga nkoranyambaga.
Yavuze ko ari imfubyi ndetse ko gutegura ubukwe bwe byamuhenze cyane.
Uyu mugeni avuga ko kubengwa muri buriya buryo byamubabaje ndetse akaba aterwa ikimwaro no kongera guhura n’abantu bazi ibye bamuvugaho.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje uyu mukobwa bamubwira ko yagize amahirwe akamenya uwari kuba umugabo we, kuko “nta mugabo umurimo” kubera kumvira nyina.
- Advertisement -
Umukinnyi w’ikinamico muri Tunisia witwa Hedi Mejri kuri Facebook yandikiye Lamia ubutumwa amubwira gukomera.
Ati “Ntabwo wabuze umugabo. Wabuze umuntu wari kuzakubera ikigeragezo mu buzima bwawe bwose. Usubiranye umunezero no kwisanzura.”
IVOMO: The Mirror
UMUSEKE.RW