Umusaza “yahamwe no gusambanya ku gahato” akatirwa imyaka 16 y’igifungo

Musanze: Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo umusaza w’imyaka 72 icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umukobwa w’imyaka 34 ufite ubumuga bwo mu mutwe.

Urukiko Rwisumbuye rwa Musanzemusanze

Isomwa ry’urubanza ryabaye tariki 17 Nyakanga 2022, Urukiko rwategetse ko uregwa afungwa imyaka 16 agatanga n’ihazabu ya miliyoni ebyiri (2 000 000 frw) nyuma yo gusanga ahamwa n’icyaha.

Ubushinjacyaha buvuga ko icyaha uyu musaza akurikiranweho yagikoze tariki 10 Gashyantare, 2022 mu masaha ya saa cyenda z’amanywa, mu Mudugudu wa Buhama, Akagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze.

Bwavuze ko uyu musaza yashutse umukobwa ufite ubumuga bwo mu mutwe amujyana mu nzu amubwira ko agiye kumuha ibiryo aramukingirana,  amukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Nyuma ngo yaje gufatirwa mu cyuho na musaza w’uwo mukobwa nyuma wabonye ko mushiki we yagiye mu nzu y’uwo musaza agatindamo.

Bushingiye ku ngingo ya 134 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Ubushinjacyaha bwari bwasabiye uwo musaza igihano cy’imyaka 15 n’ihazabu ya miliyoni ebyiri.

Umusaza afite iminsi iteganywa yo kujuririra igihano yahawe.

IVOMO: The Sourcepost

UMUSEKE.RW

- Advertisement -