Umusirikare yarashe umumotari yaketse ko asambanya umukobwa we

KENYA: Umusirikare w’umuganga muri Kenya afungiye ku birindiro by’ingabo i Nairobi nyuma yo gukekwaho kurasa umumotari wari utwaye umukobwa we w’imyaka 21 mu masaha y’ijoro.

Ishami rishinzwe iperereza ku byaha ryatangaje ko uwitwa Wycliffe Atendo yarokotse urupfu nyuma yuko arashwe na se w’uyu mukobwa yari ahetse kuri moto.

Bivugwa ko uyu musirikare ashobora kuba yaraketse ko Atendo yaba asambanya umukobwa we.

Uyu mu motari ngo yari yakuye uyu mukobwa mu rugo iwabo amujyana kugura imiti kuri farumasi amugaruye iwabo ahitwa Syokimau hafi yi Machakosi.

Ubwo uyu mukobwa yari arimo yishyura moto,  nibwo Se yasohokanye uburakari bwinshi ashaka kwinjiza ku ngufu umumotari mu nzu, byanze nibwo yahise amurasa.

Ku bw’amahirwe uyu mu motari ntiyapfuye yahise ajya gutanga ikirego kuri Polisi uwo musirikare atabwa muri yombi n’imbunda irimo amasasu 42.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW