Abapolisi batatu byemejwe ko bishwe n’umugabo wo muri Leta ya Kentucky ubwo bageragezaga kumufata kubera ibyaha byo guhohotera abo mu rugo rwe.
Nyuma yo kurasana abapolisi babashije gufata uriya mugabo bamujyana kumufunga nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga.
Ukuriye Polisi mu gace ka Floyd, John Hunt yavuze ko bariya bapolisi bahuye n’ishyano bageze mu rugo rw’uriya mugabo.
Uretese kuba yararashe akica abapolisi 3, yakomerekeje abantu bane bo mu mujyi muto wa Allen, aho uriya mugabo atuye mu Burasirazuba bwa Leta ya Kentucky.
Abapolisi bapfuye ni Capt Ralph Frasure, umwungiriza we William Petry, n’umupolisi ushinzwe gukoresha imbwa witwa Jacob Chaffins.
Bose barashwe ku wa Kane nijoro, ndetse n’imbwa yabo K9 Drago, bari bajyanye mu rugo rw’uriya mugabo.
Capt Frasure yari amaze imyaka 39 ari Umupolisi mu mujyi wa Prestonsburg, muri Leta ya Kentucky.
Ku wa Kane w’iki Cyumweru ahagana saa 19h00 z’isaha ya hariya, Abapolisi bagiye gufata umugabo witwa Lance Storz bageze iwe abamishaho amasasu.
Kurasana byamaze amasaha atatu gusa nyuma abo mu muryango wa Lance Storz baza kumusaba kureka kurasa arabyemera ashyira imbunda hasi baramutwara.
- Advertisement -
Arashinjwa ibyaha byo kwica abapolisi, kugerageza kwica umupolisi, ibyaha bitanu mu kugerageza kwica umupolisi, icyaha kimwe cyo kugerageza kwica, n’icyaha cyo mu rwego rwa mbere cya kwica inyamaswa iri mu kazi.
IVOMO: BBC
UMUSEKE.RW