Kicukiro: ADEPR Gashyekero yateguye igiterane cyo kurwanya ibiyobyabwenge n’inda zitateguwe

Itorero rya ADEPR Gashyekero ryateguye igiterane cy’ivugabutumwa rigamije kurwanya ibiyobyabwenge, inda zitateguwe ziterwa abangavu ndetse no kuremera imiryango itishoboye izahabwa ubwisungane mu kwivuza.

Igiterane cyatumiwemo abakozi b’Imana batandukanye

Iki giterane gifite umutwe ugira uti “Kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo”. Hazaba harimo ubuhamya, indirimbo n’ijambo ry’Imana.

Kizaba kuva ku wa 19-21 Kanama 2022 mu Murenge wa Gikondo mu Kagari ka Kagunga ku Itorero rya ADEPR Gashyekero.

Muri iki giterane hazakorwa urugendo ruzanyura ahazwi nko muri Sodoma rugamije ivugabutumwa ryo kubatura ababaswe n’uburaya, ubusinzi n’ibiyobyabwenge.

Uru rugendo ruzanyura kandi mu santeri ya Gashyekero ahazwi nko kuri “Morgue”, hazavugirwa ijambo ry’Imana.

Muri iki giterane kandi hazatangwa ubuhamya bwa bamwe mu bahoze bakoresha ibiyobyabwenge “babikuwemo n’igiterane cy’ivugabutumwa cyakozwe na ADEPR Gashyekero mu minsi yashize.”

Icyo gihe abantu benshi barihannye bakira agakiza, bamwe muri bo biyemeje urugamba rwo gukangurira bagenzi babo kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza.

Abarimo Korali Siloam (ADEPR Kumukenke), Gatenga Worship Team n’umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Emerita Mukazayire bitezwe muri iki giterane.

Korali zo muri ADEPR Gashyekero nazo zizahimbaza Imana mu ndirimbo zihembura imitima y’abemera Mana.

- Advertisement -

Iki giterane kandi kizitabirwa n’abavugabutumwa barimo Pasiteri Mugabe, Ev Damascene na Ev Bosco.

Mu kiganiro na UMUSEKE, Anastase Hagenimana umuyobozi muri ADEPR Gashyekero yavuze ko gutegura iki giterane ari mu  rwego rw’ivugabutumwa rikangurira abantu kureka ibiyobyabwenge.

Ati “Ni igiterane cyo mu rwego rw’ivugabutumwa ariko cyo kurwanya ibiyobyabwenge, twagitekereje kugira ngo abantu bagendere kure ibiyobyabwenge bagana inzira y’ijuru.”

Yakomeje avuga ko abantu bakeneye gukizwa, bakava mu busambanyi bakamenya Umwami Yesu bakava mu byaha.

Ati “Muri ibyo byaha nyine ikijya kizengereza abantu kikangiza ejo hazaza h’igihugu ni ibyo biyobyabwenge n’ubusambanyi butuma habaho inda zitateguwe, abantu bakeneye kubana n’Imana.”

Abaturage batishoboye basaga 50 bazahabwa ubwisungane mu kwivuza, iki gikorwa kiba buri mwaka kuri ADEPR Gashyekero.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW