Abahanzi bo mu Rwanda bashyiriweho irushanwa rizazenguruka igihugu

Mu Rwanda hagiye kubera irushanwa ngarukamwaka ry’umuziki rifite intego yo gushyigikira abanyempano, rizakira abahanzi barimo abasanzwe bazwi n’abashya banyotewe no kumenyekanisha impano zabo.

Ngeruka Fayçal uzwi nka KODE avuga ko gutegura iri rushanwa yabikomoye ku marushanwa yagiye yitabira hanze y’u Rwanda

Ni irushanwa ryiswe “Loko Stars” ryitezweho guhuriza hamwe abahanzi baturuka mu bice bitandukanye by’igihugu, hagamijwe gushyigikira abafite impano zihariye n’ubufasha mu kurushaho kuzagura.

Umuhanzi  Ngeruka Fayçal uzwi nka KODE ,yabwiye UMUSEKE ko iri rushanwa rigamije gufasha impano zidasanzwe muri muzika zituye mu Rwanda na Diaspora ntibahejwe, uwa mbere azafashwa kuba umuhanzi uhatana ku rwego mpuzamahanga.

Yavuze ko ikigenderewe mu gutegura iri rushanwa ari ukuzamura impano z’abahanzi babifitemo ubuhanga no gukangurira abanyarwanda gukunda umuziki wabo.

Fayçal  ‘KODE’ usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo ‘Empireskode’ avuga ko buri munyarwanda wujuje imyaka 18 yemerewe kuryitabira.

Yagize ati “Ahantu hose ku Isi abantu bakunda iby’iwabo, turi gushaka umuntu wiyumvamo guhagararira u Rwanda.”

Yongeyeho ko umuntu uzegukana iri rushanwa hari ibihembo biteganijwe ndetse akazafashwa kuvamo umuhanzi w’umunyamwuga.

Mu Rwanda hasanzwe hamenyerewe amarushanwa nk’aya meza agamije gufasha abahanzi, gusa amenshi akazimira nyuma y’igihe gito, intego zayo zitagezweho.

KODE avuga ko ikintu cyatuma abantu bizera ko iri rushanwa ryo rizaramba, ari uko abaritegura bazi imvune z’abahanzi.

- Advertisement -

Ati “Njyewe ndi umuhanzi nabiciyemo, igitekerezo twakizanye nk’ikipe izi uyu muziki kandi ishaka gukora ibintu kinyamwuga.”

Ikipe iri gutegura iri rushanwa irimo n’abanyamuziki basobanukiwe imvune z’umuhanzi n’icyamuteza imbere

KODE avuga ko mu minsi ya vuba hazatangazwa numero ya Watsapp umuhanzi azoherezaho amashusho arimo aririmba angana n’umunota umwe n’amasegonda 30″.

Nyuma yo kwiyandikisha, itsinda ry’impuguke muri muzika riri gufatanya n’abari gutegura iri rushanwa, rizahitamo abahanzi 40 ba mbere bafite ibisabwa maze bakomeze mu kindi cyiciro.

Aba 40 bazaturuka mu Turere twa Huye, Musanze, Rubavu n’Umujyi wa Kigali ni ukuvuga ko aho bazajya bazahitamo abahanzi 10 nyuma barushanwe bavemo 5 bazaserukira buri gace.

Abo bahanzi 20, bazahura barushanwe mu buryo bw’imbonankubone, by’akarusho bazacurangirwa n’itsinda ry’abakobwa bazi umuziki ku rwego rwo hejuru.

Iri rushanwa kandi rifite umwihariko aho bazarushanwa mu bice Bine birimo Indirimbo nyarwanda zo hambere zizwi nka ‘Karahanyuze’ hagati ya 1980-1990, kuririmba indirimbo ziri hagati 1998-2011, Indirimbo zo muri iki gihe ndetse n’indirimbo ye bwite.

KODE yabwiye UMUSEKE ko uyu ari umwihariko wa “Loko Stars” ngo nibo ba mbere babikoze ku Isi hose, ni mu rwego rwo gusigasira no guha ishema umuziki nyarwanda.

Abahanzi batandatu nibo bazagera mu cyiciro cya nyuma bakazavamo uzegukana irushanwa rya “Loko Stars” ku nshuro ya mbere.

Abateguye iri rushanwa bavuze ko bimwe mu bizibandwaho mu guhesha amanota abahanzi harimo ubushobozi mu miririmbire, ubuhanga bwo kujyanisha injyana n’inyandiko y’ibiririmbwa, umwimerere w’umuhanzi, gushimisha abo umuhanzi aririmbira n’ibindi.

Muri iri rushanwa, Akanama nkemurampaka kazaba gafite amanota 60%, gutora kuri SMS 30% mu gihe abaturage bitabiriye aho irushanwa riri kubera ari 10%.

Biteganijwe ko icyiciro kibanziriza icya nyuma (Semi Final) n’icya nyuma (Final) bizabera mu Mujyi wa Kigali.

Umuhanzi uzegukana “Loko Stars” azahabwa amafaranga n’amasezerano y’imyaka ibiri akorana n’inzu ifasha abahanzi yitwa Red Magic Studio Label.

Bapfakurera Eric Fabrice uzwi nka Producer Barick niwe ushinzwe gukurikirana abahanzi mu irushanwa rya “Loko Stars”

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW