Abahinzi b’ibihumyo bari guhugurwa ku buhinzi butanga umusaruro utubutse

Abahinzi b’ibihumyo mu Rwanda basabwe gukoresha ikoranabuhanga rya JUNCAO mu rwego rwo guteza imbere ubu buhinzi bukorwa ku buso buto, ntibisabe amafumbire nk’ibindi bihingwa kandi bigatanga umusaruro uhagije.

Aya mahugurwa yatangiye ku wa 28 Kanama azasozwa ku ya 01 Nzeri 2022

Babisabwe kuri uyu wa 30 Kanama 2022, mu muhango wo gufungura amahugurwa y’abahinzi b’ibihumyo mu Rwanda.

Ni amahugurwa agamije kuzamura ubumenyi ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rya Juncao rikoreshwa mu buhinzi bw’ibihumyo mu Bushinwa no kuzamura ishoramari mu buhinzi bwabyo.

Muri aya mahugurwa barimo guhabwa ku bufatanye bwa Leta y’u Bushinwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, bavuze ko ubwoko bushya bwitwa “Button Mushroom” bari kwigishwa bwitezweho kuzamura ubukungu bwabo n’igihugu muri rusange.

Bizimana Vincent uhinga ibihumyo mu Mudugudu wa Nyagasozi, Akagari ka Kabuye, Umurenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo avuga ko nta mwuga udakiza, ibihumyo bitunga neza umuhinzi wabishyizeho umutima.

Ati “ Ubwoko bw’ibihumyo twari dusanzwe duhinga, kububika igihe kirekire ntabwo byashobokaga ku buryo nk’ababijyana mu mahanga byabaga ari ikibazo, ibihumyo bari kutwigisha guhinga byo rero bishobora kubikwa igihe kinini kandi batubwiye ko no ku isoko bidahagaze kimwe.”

Bizimana avuga ko ibihumyo bifite isoko kuko byunganira inyama hakaba hari n’ababifata nk’umuti w’indwara nyinshi.

Antoinette Nyirazaninka nawe ni umuhinzi w’ibihumyo, ashima aya mahugurwa kuri ubu bwoko bushya bw’ibihumyo butanga umusaruro ushimishije.

Ati “Button Mushroom turimo duhugurwaho uyu munsi cyo ni iguhumyo gikunzwe cyane ku isoko kuko gifite n’igiciro kiri hejuru, gifite uburyohe butandukanye ikindi ku isoko mpuzamahanga nicyo bakunda cyane ugereranyije na Oyster Mushroom.”

Yakomeje agira ati “Twumva rero icyo gihumyo kizadufasha kwgura amarembo tukajya mu bihugu duturanye kuko ntacyo bafite.”

Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Karangwa Patrick avuga ko aho Isi igeze abantu bamaze kumenya ko ibihumyo ari ubuhinzi nk’ubundi bitandukanye na mbere aho bantu bajyaga kureba aho byapfuye.

- Advertisement -

Avuga ko mu Rwanda ubu buhinzi burimo gutera imbere cyane aho bamwe mu bahinzi basigaye babyohereza mu mahanga.

Ati “Ibihumyo bibyara inyungu ku buso butoya, byihanganira impinduka z’ikirere ntabwo ibihumyo ujya gushyiramo amafumbire.”

RAB ku bufatanye na Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, byahuguye abahinzi b’ibihumyo ku buryo bwo gukoresha imbuto nshya yitwa ’button’ idapfa kwangirika kandi ikabasha gutwarika byoroshye.

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun yavuze ko igihugu cye gikomeje gushyira mu bikorwa intego perezida wacyo, Xi Jiping yihaye yo kurwanya ubukene haba muri icyo gihugu ndetse n’ibindi bihugu byo ku Isi bafatanya.

Avuga ko “Ibihumyo bifite isoko rinini ku Isi, bityo turamutse tubihinze ku bwinshi haba mu Bushinwa cyangwa na hano mu Rwanda, byadufasha kurandura ubukene mu gihe cya vuba nk’uko ari intego ya Perezida w’Igihugu cyacu, Xi Jiping.”

Yavuze ko ubu buhinzi bushya bw’ibihumyo bwifashisha ikoranabuhanga rya Juncao bufatiye runini u Bushinwa ari nayo mpamvu bifuza ko n’u Rwanda rwatera imbere rwifashishije ubwo buhinzi bw’ibihumyo bigezweho.

Ubusanzwe ibihumyo ni igihingwa ushobora guhinga ukajya usarura buri kwezi, kandi ugahita wongera ugahinga.

Mu Rwanda ikilo kimwe cy’ibihumyo byari bisanzwe bya ’oyster’ kigurishwa hagati ya 1500Frw na 3000Frw, mu gihe icy’ibihumyo bishya bya ‘Button’ kigurishwa arenze 5000Frw.

Kuva mu mwaka wa 2006 abahinzi b’ibihumyo basaga 35000 bamaze guhugurwa ikoranabuhanga rya Juncao, buri mwaka hasarurwa hafi toni 250 z’ibihumyo.

Abahinzi b’ibihumyo bagera kuri 40 nibo bitabiriye aya mahugurwa
U Rwanda n’Ubushinwa bisanzwe bifitanye umubano mwiza mu bikorwa bitandukanye
Ambasaderi Wang Xuekun yagaragaje uko ibihumyo bishobora gufasha mu kurandura ubukene
Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Karangwa Patrick na Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda Wang Xuekun
Ibihumyo bihingwa ku buso buto kandi bigatanga umusaruro ushimishije

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW