Abanyarwanda bari bafungiwe i Goma barekuwe

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Aba banyarwanda barekuwe nyuma y'ibiganiro byahuje u Rwanda na RD Congo

Abanyarwanda bari bamaze igihe bafungiwe i Goma muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo barekuwe.

Aba banyarwanda barekuwe nyuma y’ibiganiro byahuje u Rwanda na RD Congo

Aba baturage bo mu Murenge wa Busasamana ho mu Karere ka Rubavu bafashwe n’Ingabo za Congo (FARDC), bagiye gutashya inkwi mu kibaya gihuza Rubavu na Congo, ariko ngo bari ku ruhande rwa Congo.

Ku wa 30 Kanama 2022 nibwo Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka bya Repubulika ya Demokarasi ya Congo byashyikirije u Rwanda aba baturage.

Rwabagejeje mu Rwanda banyuze ku mupaka munini wa La Corniche (Grande Barierre) i Rubavu.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yemeje amakuru y’irekurwa ry’aba baturage, avuga ko basabye ubuyobozi bw’i Goma kumenya uburyo binjiye muri kiriya gihugu.

Ati “Nk’uko twatangiye tunaganira tunabyemeranya mu nyandiko ko hagomba kuba imibanire myiza, ubufatanye muri gahunda zitandukanye z’iterambere ry’abaturage bacu, nkeka rwose ko iki ari igisubizo kimwe Imijyi yombi yaganiriye cya gihe tubasura.”

Meya Kambogo yasabye abaturage kubaha inzego z’umutekano no kunyura ku mupaka mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ati “Nkeka ko noneho babonye isomo ko biba bitoroshye ko bashobora guhura n’ibibazo, kuko nk’abo byatumye igihugu kijya kubashaka, bashobora no kugirirwa nabi ugasanga tubihombeyemo.”

Abanyarwanda bari bafungiwe muri RD Congo ni uwitwa NIRAGIRE Speciose w’imyaka 65, BYUKUSENGE Dative w’imyaka 30, uyu ari kumwe n’umwana we w’uruhinja rw’amezi atandatu.

- Advertisement -

Abandi ni UZAMUKUNDA Clementine w’imyaka 26, NYIRARUGENDO w’imyaka 24 n’umwana w’imyaka irindwi (7).

Aba banyarwanda bafashwe tariki 22 Kanama 2022 ubwo barengaga urubibi barimo gutashya inkwi, bakekwagaho kuba intasi z’u Rwanda.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW