Abasirikare bakuru mu ngabo za Congo bagiranye ibiganiro na Perezida Museveni

Ku wa Gatandatu Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yagiranye ibiganiro n’abasirikare ba Offisiye Bakuru mu ngabo za Congo, FARDC.

Perezida Museveni aganira na bariya basirikare bakuru mu ngabo za Congo

Perezida Museveni yanditse ati “Naganiriye n’Abasirikare Bakuru (Generals) bavuye muri DRCongo bayobowe n’Umugaba Mukuru, Gen Célestin Mbala Munsense, ari kumwe na mugenzi we wa Uganda, Gen.Wilson Mbadi.”

Museveni yavuze ko baganiriye ibibazo bireba umutekano w’ibihugu byombi

Uganda na Congo bifatanyije mu bikorwa bya gisirikare byo kurwanya inyeshyamba za ADF zikorera mu Burasirazuba bwa Congo.

Nubwo bimeze gutyo, kuva ingabo za Uganda zajya muri Congo mu mpera z’umwaka wa 2021, ibitaro zagabye kuri ADF byarayishegeshe ariko uyu mutwe ntuhwema kwica abaturage b’abasivile.

Igitero giheruka cy’izi nyeshyamba za ADF, ni icyagabwe kuri Gereza yo mu Mujyi wa Butembo kigafunguza imfungwa zirenga 800 harimo n’abarwanyi bawo bari bahafungiye.

Uganda yagiye muri Congo kuwurwanya nyuma y’ibitero by’iterabwoba byibasiye Umujyi wa Kampala bikagwamo abantu abanda bagakomereka harimo n’icyagabwe ku Ngoro y’Inteko ishinga Amategeko mu Ugushyingo, 2021.

Muri Werurwe, 2022, Perezida Museveni yavuze ko ibikorwa byo kurwanya ADF, byiswe “Operation Shujaa” byatanze umusaruro, ndetse ko byageze ku ntego yabyo mu gusenya ibirindiro by’ibyihebe.

IVOMO: The NewVision

- Advertisement -

UMUSEKE.RW