AMAFOTO: Uwimana Clarisse yasezeranye imbere y’amategeko

Umunyamakuru wa B&B Umwezi, Uwimana Clarisse n’umugabo we, Kwizera Bertrand basezeranye imbere y’amategeko.

Clarisse na Bertrand bemeranyije kubana akaramata

Uyu muhango wabereye mu Murenge wa Kimironko mu Akarere ka Gasabo ku wa Kane tariki 18 Kanama 2022, witabiriwe n’inshuti n’abavandimwe b’aba bombi.

Ibi bibaye nyuma y’aho tariki 19 Kamena 2022, Kwizera yari yashyize ivi hasi maze asaba Clarisse kuzamubera umugore w’isezerano undi abyemera adatekereje Kabiri.

Ubukwe bw’aba bombi buzaba tariki 3 Nzeri 2022 nk’uko bigaragara mu butumire basangije inshuti n’abavandimwe.

Uwimana Clarisse abicishije ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko yishimiye cyane kuba yasezeranye mu mategeko n’uwo yihebeye.

Ati “Byemewe n’amategeko.”

Uyu munyamakuru yakoze ku bitangazamakuru bitandukanye birimo City Radio, Radio&TV Flash, Radio&TV10, Contact-FM na B&B Umwezi akoraho ubu.

Uwimana Clarisse yishimiye intambwe nshya yateye
Ibyishimo byagaragaraga ku maso yabo

UMUSEKE.RW