Amajyepfo: Imidugudu iyobowe n’abagore iza ku myanya y’imbere mu kwesa imihigo

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yabwiye Inama y’igihugu y’abagore bo muri iyi Ntara ko Imidugudu iyobowe n’abagore ariyo ikunze kwesa imihigo ku rugero rwo hejuru.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko Imidugudu iyobowe n’abagore ariyo ikunze kwesa imihigo

Ibi Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yabivuze mu nama rusange yahuje abahagarariye Inama y’igihugu y’abagore kuva ku rwego rw’Intara, Uturere 8 n’Imirenge 101 yo mu Ntara y’Amajyepfo.

Ni inama yari igamije gushimira ba mutima w’urugo ku rwego rw’Akarere bahize abandi mu kwesa imihigo, inama rusange yabereye mu Karere ka Muhanga.

Guverineri Kayitesi Alice avuga ko Imidugudu iyobowe n’abagore ariyo idakunze kumvikanamo ibyaha bitandukanye birimo ibibazo bikeya bijyanye n’ ihohoterwa rikorerwa mu ngo, badafite umwana wataye ishuri, bagashyiraho n’uburyo buboneye bwo kuganiriza abangavu batewe inda zitateguwe.

Kayitesi yagize ati “Imidugudu myinshi y’intangarugero iyobowe n’abagore, usanga iri imbere muri gahunda yo gushishikariza abaturage kwishyura umusanzu wa mutuweli.”

Kayitesi yasabye abagize Inama y’igihugu y’abagore, gukumira igwingira n’imirire mibi biboneka mu bana bato, no kwigisha Imiryango ibanye mu makimbirane kugira ngo ibane mu mahoro, bagafasha n’abana basambanyijwe kubona ubutabera.

Umuyobozi wungurije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gisagara Dusabe Denise avuga ko bahize utundi Turere bagendeye ku bipimo bigenderwaho kugira ngo Umudugudu ubashe kwitwa Intangarugero.

Yagize ati “Muri buri Murenge tuhafitemo Umudugudu w’Intangarugero bakoze ibishoboka igera ku 8 muri iyo 13 iyobowe n’abagore.”

Dusabe yavuze ko muri iyo Midugudu nta muturqge udafite ubwiherero bwujuje ibisabwa, nta miryango ibanye mu makimbirane, nta muryango numwe utarasezeranye bateye ibiti by’imbuto bigisha n’abaturage uburyo bwo kunoza isuku bubaka ingarani bashyiramo imyanda.

- Advertisement -

Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Muhanga Mukasekuru Marceline avuga ko nubwo babonye umwanya wa 2 mu rwego rw’Intara, ariko batakwirengagiza ko hirya no hino mu Mirenge hari ibibazo bikibangamiye Imibereho myiza y’abayituye.

Ati “Turacyafite umubare w’abangavu baterwa inda zitateguwe, hari ahaboneka ingo zibanye mu makimbirane tugiye gushyira imbaraga muri gahunda yo kuganiriza Imiryango.”

Hon Muhongayire Christine yagiriye inama ba mutima w’urugo ko mu gukemura ibyo bibazo byose bagomba guhera mu kwigisha abagore bagenzi babo basinda bakagenda badandabirana mu muhanda bahetse abana mu mugongo.

Akarere ka Gisagara kaje ku mwanya w’imbere mu kwesa imihigo ya ba mutima w’urugo, gakurikirana n’Akarere ka Muhanga, Nyanza iza ku mwanya wa nyuma n’amanota 74.7%.

Ba mutima w’urugo bavuga ko bagiye kwita ku bibazo bibangamiye Imibereho y’abaturage.

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW mu Majyepfo