Umugabo wo muri Ghana ari mu bihe bikomeye nyuma yo gutangaza ko yari agiye kwikuraho imyanya y’ibanga ku bw’impanuka.
Avuga ko yikebye ubugabo, ndetse igitsina cye aragikomeretsa ubwo yari mu bitotsi.
Kofi Atta arwariye mu Bitaro kuva yahura n’iriya sanganya mu ntangiriro z’uku kwezi.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Kofi w’imyaka 47 yayitangarije ko arimo gushakisha ubufasha ngo abone amafaranga yo kwibagisha.
Uyu mugabo yasubiyemo uko byamugendekeye akenda kwikuraho burundu ibimuranga nk’umugabo.
Ari kwa muganga yabwiye Umunyamakuru wa BBC ati: “Nari nicaye mu ntebe ubwo nari mfashwe n’agatotsi. Nsinziriye naje kurota ndimo nkeba inyama zindi imbere.”
Inzozi ze zaje kuba impamo kuko yakangutse ari kwa muganga ariko ari we wendaga kwikuraho imyanya y’ibanga.
Ati “Ntabwo nibuka uko naje gufata icyuma.”
- Advertisement -
Yavuze ko yibuka abaturanyi be bahurijwe n’induru yavugije kandi we yarumvaga ko asinziriye. Abamutabaye bamusanze mu nzu wenyine ariko yakomeretse avirirana.
BBC
UMUSEKE.RW