AS Kigali yasubije Lt Gen Mubarakh Muganga

Ubuyobozi bwa AS Kigali FC burangajwe imbere na Shema Ngoga Fabrice, bwasubije ubwa APR FC buherutse kuvuga ko iyi kipe ifite ubushobozi buke bwanatumye idaha agahimbazamusyi bamwe mu bakinnyi bayivuyemo.

Ubuyobozi bwa AS Kigali bwahakanye ko butigeze bwima agahimbazamusyi abakinnyi bagiye muri APR FC

Mu minsi ishize ubwo herekanwaga abakinnyi ikipe ya APR FC izakoresha muri uyu mwaka, Umuyobozi w’iyi kipe, Lt Gen Mubarakh Muganga, yavuze ko hari abakinnyi bakuye muri AS Kigali FC kuko bayirushije ubushobozi.

Uyu muyobozi yanavuze ko hari abakinnyi bavuye muri iyi kipe y’Umujyi wa Kigali badahawe agahimbazamusyi bari bemerewe mbere yo kwegukana igikombe cy’Amahoro cya 2022.

Ati “Ashobora kuba yaratebyaga. Ntabwo ari ikibazo cy’ubushobozi. Niba twarishyuye imishahara abarenze abantu 40 ntabwo agahimbazamusyi kaba ikibazo.”

Yongeyeho ati “Twabasabye ko basubiza ibyo bafitiye AS Kigali natwe tukabaha amafaranga yabo [agahimbazamusyi]. Bambwiye ko babigaruye banahabwa ibaruwa zibarekura ubwo nkeka ko n’amafaranga bashobora kuba barayabonye.”

Abakinnyi bavuye muri AS Kigali berekeza muri APR FC ariko batahawe agahimbazamusyi bari bemerewe, ni Niyibizi Ramadhan na Ishimwe Christian. Abandi bagiye ahandi batakabonye ni Sugira Ernest, Abubakar Lawal, Ndekwe Félix wagiye muri Rayon Sports na Michael Sarpong wasubiye iwabo muri Ghana.

Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yahamije ko Christian bamutwaye AS Kigali kubera ubushobozi buke bwayo
Niyibizi Ramadhan nawe yasabwe kugira ibyo asubiza AS Kigali agahabwa agahimbazamusyi yakoreye
Ishimwe Christian yasabwe gusubiza ibya AS Kigali byose afite nawe agahabwa agahimbazamusyi ke

UMUSEKE.RW