AS Kigali yazanye rutahizamu mushya ikuye muri Cameroon

AS Kigali yazanye uwitwa Felix Kone Lottin wakiniraga Dragon de Yaounde muri Cameroun ari naho akomoka, uyu akina ataha izamu.

Felix Kone Lottin wakiniraga Dragon de Yaounde muri Cameroun ari naho akomoka yasinyiye As Kigali

Ubuyobozi bw’iyi kipe bwamwerekanye mbere yo gutangira umukino wa w’igikombe kiruta ibindi Super Cup ikipe yahuyemo na APR FC.

Felix Kone Lottin ni undi mu kinnyi mushya As Kigali yinjije nyuma yo gukomeza kwiyubaka dore ko izahagararira u Rwanda mu gikombe cya CAF Confederation.

Uyu mukinnyi Kone Lottin yasinyishijwe amasezerano y’imyaka ibiri. Amakuru avuga ko uyu rutahizamu afite imyaka 24 y’amavuko.

Mu mpera z’iki Cyumweru, As Kigali yerekanye abakinnyi izifashisha muri Shampiyona, barimo abashya nka myugairo Dusingizimana Gilbert wavuye muri Kiyovu Sports uzambara nimero 3, rutahizamu Tuyisenge Jacques wavuye muri APR FC uzambara nimero 9 n’Umunya-Cameroun Man-Yakre Dangmo uzambara nimero 10.

Hari kandi Rucogoza Elias wavuye muri Bugesera FC uzambara nimero 14, Akayezu Jean Bosco wavuye muri Étincelles FC wahawe nimero 22, Umunya-Kenya Ochieng Lawrence Juma ukina mu kibuga hagati uzambara nimero 24.

Aba bose biyongeraho Ndikumana Landry ukina ku mpande mu gice gisatira izamu, akazambara nimero 28, Nyarugabo Moïse wavuye muri Mukura VS uzambara nimero 30, umunyezamu Otinda Frederick Odhiambo ukomoka muri Kenya uzambara nimero 33 na myugariro ukomoka muri Uganda, Satulo Edward uzambara nimero 44.

Bazafatanya n’abakinnyi AS Kigali isanganywe barimo umunyezamu Ntwari Fiacre, Rukundo Denis, Rugwiro Hervé, Bishira Latif, Uwimana Guillain, Kayitaba Jean Bosco, Kapiteni Niyonzima Haruna wongereye amasezerano y’umwaka umwe, Shabani Hussein ‘Tchabalala’ wongereye amasezerano y’imyaka ibiri, Rugirayabo Hassan, Mugheni Fabrice, Kalisa Rachid, Kwitonda Ally, Niyonzima Olivier ‘Seif’, Ekwa Serge [utari uhari kubera uburwayi], Ahoyikuye Jean Paul n’umunyezamu Rugero Chris.

Mu mikino y’ijonjora rya mbere mu gikombe cy’amakipe yatwaye ibikombe, CAF Confederation Cup, AS Kigali izahura na Association Sportive d’Ali Sabieh [ASAS] yo muri Djibouti.

- Advertisement -
Yahawe amasezerano y’imyaka ibiri

UMUSEKE.RW