UPDATE: Bruce Melodie wari ufunzwe na Polisi y’u Burundi yarekuwe

Umuhanzi Bruce Melodie wari wafunzwe na Polisi y’u Burundi ashinjwa kwambura umuherwe amafaranga yarekuwe nyuma yo kwemera kwishyura ideni.

Bruce Melodie asohoka ku kibuga cy’Indege cya Bujumbura kitiriwe Melchior Ndadaye

Bruce Melodie yafunguwe nyuma y’ubwumvikane n’umuherwe witwa Toussaint uzwi mu bushabitsi bw’utubari no gutegura ibitaramo mu Burundi.

Uyu mugabo yaregaga Bruce Melodie kumurya amafaranga ya ‘avance’ y’igitaramo yari yamutumiyemo ariko ntabashe kucyitabira. Icyo gihe Melodie yasubitse icyo gitaramo avuga ko atizeye umutekano muri kiriya gihugu.

Ubwo yageraga i Bujumbura amaze kuvugana n’itangazamakuru, uyu muhanzi yahise atabwa muri yombi na Polisi aza kurekurwa nyuma y’ubwumvikane na Toussaint wamushinjaga ubwambuzi.

INKURU YABANJE……..

Umuhanzi nyarwanda Bruce Melodie kuri uyu wa 31 Kanama 2022 yafunzwe na Polisi y’u Burundi ashinjwa ubwambuzi yakoreye umwe mu bakire bo muri kiriya gihugu.

Bruce Melodie yagiye i Bujumbura mu bitaramo bibiri bikomeye biteganyijwe ko azahakorera ku wa 2-3 Kanama 2022.

Ubwo uyu muhanzi yageraga ku Kibuga cy’indege i Bujumbura yakiranwe indabo n’ibizungerezi byamuhaye ikaze i Bujumbura.

Amakuru yizewe agera k’UMUSEKE ubwo uyu muhanzi yamaraga kuvugana n’itangazamakuru ryo mu Burundi yahise atabwa muri yombi na Polisi ya kiriya gihugu.

- Advertisement -

Umwe mu bakire uzwi i Bujumbura witwa Toussaint usanzwe ufite akabari gakomeye kitwa Guerra Plazza mu Kamenge niwe wamufungishije.

Uyu mugabo avuga ko hari amafaranga yarafitiwe n’uyu muhanzi nyuma y’uko amutumiye mu gitaramo cyagombaga kuba muri Nyakanga 2021 kikaza gusubikwa n’ubutegetsi bw’u Burundi.

Ubwo Bruce Melodie yageraga i Burundi, uyu mugabo yahise akora ku nshuti ze mu gipolisi bahita bata muri yombi uyu muhanzi.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW