Bumbogo: Huzuye ishuri rifite umwihariko ku bana bafite ubumuga

Mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo, kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Kanama 2022 batashye ishuri rifite umwihariko wo kwita ku bana bafite ubumuga “Good Shepherd Academy.”
Ishuri ryuzuye rifite ibyumba 4 ndtse n’ubwiherero byorohereza abafite ubumuga

Ni ishuri ryubatswe n’Umuryango “Love with Action” usanzwe wita ku bana bafite ubumuga.

Uwizeyimana Ernestine, afite umwana ufite ubumuga yavuze ko iri shuri rigiye gukura mu bwigunge umwana we kuko mu mashuri yandi hari ubwo atitabwaho.

Yagize ati “Iki kigo cyizana rino shuri byaradushimishije cyane kuko kenshi wajyaga ku mashuri ugasanga ubuze ikigo ushyiraho umwana ufite ubumuga.

Umwana ufite ubumuga aba akeneye umutwara ku bwiherero umwitaho buri kanya, ariko ku yandi mashuri nta mwarimu bafite wakurikirana ikibazo cya bano bana.”

Uyu mubyeyi avuga ko nyuma yo kuzana umwana we wari ufite ubumuga, yagiye akurikiranwa na mwarimu, ubuzima bwe burahinduka.

Bimenyimana Jean Bosco na we utuye muri uyu Murenge, yishimira kuba hazanwe ishuri rizorohereza abafite ubumuga.

Yagize ati “Nkatwe dufite abana bafite ubumuga, kubajyana mu mashuri asanzwe biratugora cyane. Twabonye aha turishima, bigiye kujya bitworohera. Iri shuri rigiyeho narishimye ndavuga ngo umwana wanjye azaza kuryigaho.”

Mugabo Viateur, ahagarariye abafite ubumuga mu Murenge wa Bumbogo, yabwiye UMUSEKE ko kuba iri shuri ryazanywe muri uyu Murenge bizahindura imibereho y’abafite ubumuga.

Yagize ati “Bivuze ikintu kinini cyane ku bantu bafite ubumuga. Iri shuri rije gufasha abo bana bavuka bafite ubumuga bukomatanyije, kugira ngo babashe kwiga, bagire amahirwe nk’ay’abandi bana bose.”

- Advertisement -

Uyu muyobozi na we ashimangira ko kuba hari ibyumba by’ishuri byihariye bifasha abafite ubumuga bizateza imbere uburezi bwabo ndetse no gufasha umuryango Nyarwanda muri rusange.

Umuyobozi w’Umuryango, Love with Actions, wagize uruhare mu kubaka iri shuri, Kubwimana Gilbert, yatangaje ko rifite ibyumba bine ndetse n’ubwiherero byose byorohereza abafite ubumuga.

Avuga ko rifite umwaka  wa mbere n’uwa kabiri w’amashuri y’ikiburamwaka (maternelle), rifite kandi umwihariko wo kuzigiramo abana bafite ubumuga ndetse n’abadafite ubumuga.

Uyu muyobozi avuga ko mu gushinga iri shuri byatewe no kubona ko hari  abana bahezwa, bigatuma badahabwa umwanya mu mashuri asanzwe.

Yagize ati “Nibwira ko iri shuri rigiye kuba igisubizo kuko abana ntabwo bazongera kwirirwa mu rugo, ba nyina ngo babakingirane bigendeye, bizazamura n’iterambere ry’imiryango yabo.”

Umuryango Love with Actions wubatse iri shuri “Good Shepherd Academy” uteganya gutangirana n’abana 75.

Mu myaka itanu umaze ukora, umaze gufasha abana 68. Mu Murenge wa Nduba hari abana 20 mu gihe Bumbogo ari 48.

Umuyobozi wa Love With Actions yijejeje ababyeyi bafite abana bafite ubumuga ko bazitabwaho mu kigo “Good Shepherd Academy”

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW