Byemejwe! Abagera ku 8 mu Itorero Inyamibwa baburiye mu Bufaransa

Ababyinnyi, abaririmbyi n’abavuza ingoma bagera ku 8 byemejwe ko batatahanye na bagenzi babo, bitabiriye ’Festival des cultures du monde’ mu Bufaransa.

Abagize Itorero Inyamibwa bagarutse mu Rwanda ni 9 gusa (Photo Igihe Twitter)

Munyaneza Landry Umuyobozi w’Itorero Inyamibwa, yabwiye UMUSEKE ko bagenzi babo 13 bagumye mu Bufaransa ariko muri bo hakaba hari abo byemejwe ko batorotse bagera ku munani.

Yagize ati “Twebwe twagarutse turi icyenda ariko tuza hari abandi bafite gahunda yo kuza kuko visa zabo zigifite igihe, basigaye bitemberera.”

Gusa, avuga ko ari ibyo kureba kuko muri bo hari abagiye batoroka n’abashobora kugaruka mu Rwanda.

Ati “Abatorotse twizeye ko bagiye ijana ku ijana ni nka barindwi cyangwa umunani, abahungu ni bo benshi kuko bababomo abaririmbyi n’ababyinnyi, ariko abakobwa ni babiri.”

Yavuze ko iyo Itorero rijyiye hanze baba baganiriye n’abarigize ko batazatoroka ariko bakagenda bakeka ko byabaho.

Uku gutotoka ngo hari ubwo bigira ingaruka ku Itorero iyo rigiye kongera gusaba visa zo kujya hanze.

Ikibazo cy’aba Banyarwanda baheze mu Bufaranga ngo cyamenyeshejwe Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa.

Munyaneza avuga ko hari abatorotse festival barimo zirimbanyije, abandi bagenda ibirori bigeze ku musozo.

- Advertisement -

Festival ya mbere yari gutangira tariki 30 z’ukwezi kwa gatandatu, abagize Inyamibwa bageze mu Bufaransa kuri iriya tariki kuko bavuye mu Rwanda ku wa 29 z’ukwezi kwa gatandatu, 2022.

Ibirori bya mbere baserutsemo byabaye ku ya 01 z’ukwezi kwa karindwi 2022, ibya nyuma bitabiriye byabaye ku ya 21 z’ukwezi kwa munani, 2022 bucya abasigaye bagaruka mu Rwanda ku ya 22 z’ukwezi kwa munani.

Festivals zabereye ahantu hatandukanye harimo no mu mujyi wa Marseille.

UMUSEKE.RW