Abayobozi bavuye muri Djibouti bakuye amasomo ku nkambi ya Mahama

Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu muri Djibouti, Sirag Omar Abdoulkade, yatangaje ko nyuma yo gusura inkambi ya Mahama iri muri Kirehe, bahakuye isomo bazashyira mu bikorwa.
Itsinda rivuye Djibouti ryaje gukura amasomo ku Rwanda, uko rwita ku mpunzi, hahangwa imirimo ibyara inyungu.

Ku wa Gatanu  tariki ya 26 Kanama 2022, nibwo Sirag Omar Abdoulkade n’abashinzwe impunzi mu gihugu cye basuye inkambi ya Mahama, iherereye mu Karere ka Kirehe, Intara y’Iburasirazuba.

Kimwe n’ahandi muri sosiyete, muri iyi nkambi abayituyemo bafite ibikorwaremezo nk’amashuri, amavuriro, imihanda, ibibuga by’umupira ndetse n’ibindi.

Abatuye mu nkambi bagira ibyiciro byo kubafasha bitewe n’uko buri wese ababaye, ubwishingizi mu kwivuza, bagana ibigo by’imari, barimo abikorera ku giti cyabo, ni ibintu bitari ahandi mu nkambi zo ku mugabane wa Afurika.

 

Ubuhamya bw’impunzi…

Tuyishime Jeannette, ni umwe mu baba muri iyi nkambi. Uyu avuga ko yaje mu 2015, avuye mu Burundi. Ni nyuma yaho muri iki gihugu hagaragaye ikibazo cy’umutekano mucye.

Uyu mubyeyi w’umwana umwe, yabwiye UMUSEKE ko akigera mu Rwanda yakiriwe neza. Atangaza ko nubwo ubuzima bw’ubuhunzi atabwishimira ariko yishimira kuba ari mu Rwanda.

Yagize ati “Ubuzima bw’ubuhungiro namwe murabizi, ariko turabishimira uko biri kose, bimeze neza nta kibazo. Baradukurikirana, bagerageza kutwitaho nta kibazo.”

Tuyishime avuga ko benshi mu nkambi bahawe ubwishingizi mu kwivuza, bityo bikabafasha kwivuza badahenzwe.

- Advertisement -

Ikindi ni uko yishimira ku kuba bahabwa gaz bakoresha batetse ndetse no bakabahangira imirimo ibateza imbere.

Uyu abihurijeho na Kavatiri Mpano waje muri iyi nkambi ava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Atangaza ko bafashwa mu buryo butandukanye, gusa bakagorwa n’ikirere kuko gishyuha ugereranyije naho yabaga mu nkambi ya Gihembe, mu Karere ka Gicumbi.

Yishimira kuba baregerejwe ibikorwa by’imyidagaduro birimo ibibuga by’umupira.

Kuba izi mpunzi zitabwaho mu buryo butandukanye, byahagurukije Itsinda rigizwe n’abayobozi batandukanye muri Djibouti ngo baze gukuramo amasomo.

Beretswe ibikorw remezo byubatswe mu nkambi y Mahama

Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu muri Djibouti, Sirag Omar Abdoulkade, yavuze ko hari amasomo bakuye muri iriya nkambi ya Mahama.

Yagize ati “Ndashaka gushimira ubuyobozi bw’u Rwanda batwemereye kuza muri iyi nkambi, ngo twihere amaso ibikorwaremezo binyuranye bifasha impunzi.”

Yakomeje ati “Intego yacu kwari ukuza, tukigira ku bunararibonye bw’u Rwanda, kuko rugerageza kwita ku mpunzi mu buryo butandukanye, ubuzima, uburezi, n’ibindi ibyo tukabisangizanya, Djibouti ikazamura urwego mu kwita ku mpunzi.”

Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, muri Djibouti, Yohondamkour Sakor, we yatangaje ko ibihugu byombi byakoze ibishoboka byose mu kwita ku mpunzi by’umwihariko mu burezi no mu buzima.

Ati “Ugereranyije ibihugu bibiri, urwego rwo guteza imbere uburezi rwaragutse, kimwe no mu rwego rw’ubuzima, gusa ikibazo gihari ni uburyo byashyirwamo imbaraga bikagera ku kigero kimwe, impunzi zikagera ku kigero cyo kwifasha nko mu gihugu hose.” 

Umuyobozi w’inkambi ya Mahama, Havuganeza Andre, yatangaje ko muri iyi nkambi yagejejwemo ibikorwaremezo bitandukanye birimo amashuri y’inshuke atanu (5), ibigo abana bakiniramo ni umunani (8), ibigo bibiri by’urubyiruko ndetse n’ikigo kigisha imyuga.

Asobanura uko bafasha impunzi kwigira, ati “Aha ngaha dutegura imishinga yo gufasha impunzi kwifasha, tukabashakira igishoro cyo gutangiriraho. Ntabwo biragera ku rwego twifuza ku buryo twibwira ko mu gihe cy’imyaka ibiri tuzaba dufite icyiciro cy’abantu bazaba bashobora kwifasha.”

Yasobanuye ko umuntu yihitiramo, agahabwa amahugurwa ajyanye no kwiteza imbere, bakamuhitiramo umushinga bazamuteramo inkunga.

Mu byo bakora harimo ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’ubucuruzi.

Muri Gicurasi 2015 nibwo Inkambi ya Mahama imwe mu nini u Rwanda rufite, yatangiye. Irimo impunzi zavuye mu Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikaba iri ku buso bwa hegitare 160 (160ha). Ifite ingo 16.527, zituwemo n’abantu 58,050.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW