Dr Biruta yahakanye gukorana na M23, agaragaza FDRL nk’umuzi w’intambara muri Congo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’uRwanda, Dr Vincent Biruta  yatangaje ko raporo y’Umuryango w’Abibumbye ivuga ko uRwanda rushyigikira umutwe wa M23  atari ukuri, atangaza ko FDRL ari isoko y’umutekano mucye ubera mu Burasirazuba bwa Congo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta atunga urutoki FDRL nk’umuzi w’ibibazo bibera muri Congo

Ibi yabitangaje kuri uyu wa kane tariki ya 11 Kanama 2022, mu Kiganiro Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe zaAmerika ushinzwe ububanyi n’Amahanga ,Antony Blinken ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’uRwanda, Dr Vincent Biruta, bagiranye n’itangazamakuru.

Blinken yageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu mu masaha y’ijoro, maze yakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga ,Dr Vincent Biruta.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 11 Kanama 2022 uyu mutegetsi yagiranye ibiganiro n’Umukuru w’Igihugu.

Bimwe mu byaganiriwe na Perezida Kagame na Blinken harimo ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo.

Uyu mutegetsi ubwo yari muri Congo kuwa gatatu, yavuze ko leta ya Amerika “Ihangayikishijwe cyane n’amakuru yo kwizerwa y’uko uRwanda rwahaye ubufasha M23.”

Ni nyuma yaho itsinda ry’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye, ONU, zitangaje ko “zifite ibimenyetso bikomeye ko ingabo z’uRwanda zarwanye hamwe n’inyeshyamba za M23 mu burasirazuba bwa Congo , zinabaha intwaro.”

Iri tsinda kandi rivuga ko “ryabonye ibimenyetso bikomeye by’ibitero bya gisirikare byakozwe n’abo mu gisirikare cy’uRwanda muri Teritwari ya Rutshuru hagati y’Ugushyingo 2021 na Nyakanga 2022.”

Mu Kiganiro n’Abanyamakuru ,Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’uRwanda,Dr Vincent Biruta, abajijwe kuri  iyo raporo ishinja uRwanda gushyigikira umutwe wa M23, yatangaje ko iyo raporo nta kuri kuyirimo.

- Advertisement -

Yagize Ati “Icyo navuze aha ngaha cyasubizaga ikibazo cy’uko uRwanda rwaba rushyigikira M23 ,navuze ko  atari byo. Navuze ko icyakorwa cyose n’ingabo z’uRwanda cyaba cyijyanye no kubungabunga ubusugire bw’Igihugu ndetse no kurinda umutekano w’abaturage bacu.”

Dr Vincent Biruta yavuze ko ikibazo kiri gushakirwaho aho kitari ko ahubwo umuzi w’umutekano wo mu Burasirazuba bwa Congo ari FDRL bityo Congo ikwiye gushaka igisubizo.

Yakomeje agira ati “Ariko ibyo byose bavuga M23 uyu munsi  ifite aho yaturutse. Ikibazo cy’umutekano  wahungabanye bikomeye mu myaka  myinshi, makumyabiri irenga ishize hafi mirongo itatu mu Burasirazuba bwa Congo ndetse rimwe na rimwe bikototera n’ibihugu bituranyi na Congo birimo uRwanda, bishingiye kuri Jenoside yakozwe mu Rwanda, yakorewe Abatutsi mu 1994, aho ingengabitekerezo yayo yimukiye muri Congo ijyanywe n’abari bakoze Jenoside mu Rwanda bagiye bashyirwaho n’imitwe yitwaje intwaro, igamije guhungabanya umutekano w’uRwanda.

Hari  indi mitwe yagiye ishyirwaho nyuma ishyizweho mu buryo bwo kwirwanaho kugira ngo bahangane n’iyo mitwe irimo FDRL n’indi harimo  na M23 yejo bundi.

Rero ushaka kubona igisubizo cyirambye ku mutekano mu Burasirazuba bwa Congo ndetse no muri aka Karere agomba kureba ikibazo cya FDRL kuko nicyo gishamikiyeho n’ibindi byose.”

Dr Vincent Biruta yatangaje kandi hari amakuru yizewe ko Congo ifitanye imikoranire na FDRL bityo M23 itagakwiye kuba urwitwazo.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’uRwanda yavuze ko usibye imikoranire na FDRL hari amagambo abiba urwango mu baturage agenda atangazwa n’abayobozi bo muri Congo ashobora gukurura umutekano mucye.

Yagize ati “Imikoranire na FDRL n’ingabo za Congo nayo irazwi n’izo raporo zivugwa nabyo birimo .Iyo bagiye bagashinguzamo M23 na Leta y’uRwanda, icyo biba bigamije  ni ukwerekana ngo ikibazo ni kiriya kandi harimo ibibazo byinshi.

Harimo amagambo akoreshwa muri Congo avugwa n’abayobozi batandukanye, bigamije gukurura urwango, rireba cyane abavuga ikinyarwanda cyane cyane Abatutsi bo muri Congo bavuga ikinyarwanda ari nabo bakoze M23 kugira ngo birwaneho.”

Dr Biruta yatangaje ko uRwanda rwifuza kubanira neza ibindi bihugu kandi ko mu gihe cyose rwasabwa umusanzu ugamije kuzana amahoro n’umutekano rwiteguye kuwutanga.

Yavuze ko uRwanda kimwe n’ibindi bihugu rufite uburenganzira bwo kurinda ubusugire n’umutekano w’igihugu.

Hashize iminsi uRwanda na Congo  umubano wabyo udahagaze neza ahanini bitewe n’uko Congo ishinja  uRwanda gushyigikira umutwe wa M23, ibintu uRwanda rutemera na gato.

Antony Blinken n’itsinda ayoboye bagiranye ibiganiro na Perezida Kagame

Dr Biruta yavuze ko imvugo zihembera urwango na Jenoside zagaragaye muri DRC muri iyi minsi.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW