Ferwafa yashyize igorora APR FC na AS Kigali

Mu mukino wa Super Coupe, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, ryahaye amahirwe AS Kigali na APR FC yo kuzakinisha abakinnyi bashya izi kipe zombi zaguze.

Umuvugizi wa Ferwafa wungirije, yemeje ko abakinnyi bashya ba AS Kigali na APR FC bemerewe kuzakina umukino wa Super Coupe

Nyuma yo gusoza umwaka w’imikino wa 2021/2022, ikipe zikina mu cyiciro cya Mbere zatangiye kwiyubaka zigura abo zizakoresha muri uyu mwaka w’imikino.

APR FC na AS Kigali ziri mu zageze ku isoko mbere, cyane ko izi kipe zombi zizanahagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika y’amakipe yabaye aya Mbere iwayo n’ayegukanye ibikombe iwayo.

Icyakomeje kwibazwa ni ukuba izi kipe zombi zaba zemerewe kuzakoresha abakinnyi bashya zaguze mu mukino wa Super Coupe uzazihuza tariki 14 Kanama 2022.

Aganira na UMUSEKE mu kiganiro cyihariye, Umuvugizi wungirije muri Ferwafa, Jules Karangwa, yemeje ko ikipe izabasha kwandikisha abakinnyi bayo ndetse bagahabwa ibyangombwa [License], izemererwa gukinisha abakinnyi izaba yasabiye ibyangombwa.

Ati “N’ubundi Super Coupe ni umukino utangiza umwaka w’imikino mushya. Izi kipe zombi [AS Kigali na APR FC] zemerewe kuzakinisha abakinnyi bazo bashya mu gihe ziza zamaze kubasabira ibyangombwa ku gihe. Twe nka Ferwafa dukomeje kwibutsa amakipe gusabira ibyangombwa abakinnyi bazo bashya. Si izi gusa ahubwo n’izindi zikwiye kubikora kare.”

Ibi birahita bisobanura neza ko yaba APR FC na AS Kigali, zemerewe kuzakinisha abakinnyi bazo mu gihe baba babonye ibyangombwa bitangwa na Ferwafa.

APR FC yongeyemo Mbonyumwami Thaiba wavuye muri Espoir FC, Niyigena Clèment wavuye muri Rayon Sports, Ishimwe Fiston wavuye muri Marines FC, Ishimwe Christian wavuye muri AS Kigali, Ndikumana Fabio wavuye Musanze FC na Niyibizi Ramadhan wavuye muri AS Kigali.

AS Kigali yo yinjijemo Nyarugabo Moïse wavuye muri Mukura VS, Akayezu Jean Bosco wavuye muri Étincelles FC, Tuyisenge Jacques wavuye muri APR FC, Satulo Edward, Otinda Fredrick Odhiambo, Ochieng Lawrence Juma na Man Ykre Dangmo Ngnowa Hapmo.

- Advertisement -
Tuyisenge Jacques yemerewe kuzakinira AS Kigali mu mukino wa Super Coupe

UMUSEKE.RW