Uhagarariye igihugu cya Zimbabwe mu Rwanda avuga ko ikigamijwe muri uru ruzinduko ari ukureba uburyo ibihugu byombi byahuza uturere dufite imishinga ifasha abaturage kurushaho kwiteza imbere, bagendeye ku mubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.
Yasuye Imirenge ya Byumba, kageyo, Rukomo na Shangasha kuri uyu wa 18 Kanama 2022 ,areba ibikorwa bitandukanye byiganjemo uburezi , ubuhinzi, ubworozi ndetse n’imiturire y’inyubako zubatswe mu dusantire tw’ ubucuruzi, anitegereza uruganda rw’abaturage rukora Kawunga bikabafasha kwiteza imbere.
Ambasaderi Charity Manyekure yavuze ko uRwanda na Zimbabwe ari ibihugu bishobora gufatanya ibikorwa by’iterambere, hakabaho gusangira ubumenyi hagati y’ ibihugu byombi, cyane cyane bibanda ku bukerarugendo.
Avuga ko urugendoshuri akora yahisemo kureba uturere tubiri tw’ Amajyaruguru ,aritwo Gicumbi ivugwamo cyane ubworozi bw’inka za kijyambere, ndetse na Musanze igaragaramo ubukerarugendo bugeze ku rwego rushimishije.
Ambasaderi wa Zimbabwe Charity Manyekure mu kiganiro yagiranye n’ itangazamakuru yagize ati “Gukorera hamwe n’ibintu bishoboka, ubukerarugendo ni bimwe mu by’ibanze, bwateye imbere muri Musanze ,ugendeye ku nyubako z’amahoteri ahari, n’ingagi zikurura abashyitsi ,ikiyaga rya Ruhondo, n’ ibintu bishimisha abaza kubireba, ubu ndi muri Gicumbi kuko naho hari ubutaka bunini kandi buhingwaho cyane ,ndetse n’ubworozi bw’inka mu biraro bigaragara ko bikorwa kinyamwuga ,kandi biteza imbere ku buryo bushimishije.”
Yongeraho ko hariho na gahunda yo kwigiranaho uburyo bwo kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’iikirere, kandi ko no mu gihugu cyabo bafite ibikorwa byakurura abanyarwanda bagakorerayo imishinga iteza imbere abashaka kuhakorer.
Yagarutse by’ umwihariko ku buryo gahunda ya Girinka irushaho guhindura imibereho y’abaturage b’uRwanda bagatera imbere.
Ati “Ibiraro by’inka hano birashimishije cyane, turareba ibyo duhuriyeho ,kandi twasangira ubumenyi ku mikorere irushaho kuzamura iterambere, gahunda ya Girinka yashyizweho n’umuyobozi w’igihugu bigaragara ko yateje imbere cyane abaturage ,ku buryo umuntu umwe ashobora koroza abagera kuri 20 n’ibintu by’agaciro cyane, ndetse n’isomo twigiye ku Rwanda.”
Avuga ko nabo bafite uturere twateje imbere ubukerarugendo, ndetse n’ikiyaga cya Victoria, abakerarugendo zirahari ariko hakabaho gusangira ubumenyi mu kurushaho kubikora neza ku buryo bwakongera abashaka gusura ibihugu byombi.
- Advertisement -
Uzabakiriho Gervais ni umworozi witeje imbere mu Murenge wa Shangasha abikesheje gahunda ya Girinka bamuhaye mu gihe yari mu cyiciro cy’abatishoboye, yatanze ubuhamya avuga ko inka imwe bamuhaye yamuteje imbere kugeza ubwo amaze koroza abagera kuri 50, kandi nawe akaba abayeho neza.
Uzabakiriho yagize ati “Njye mbere nakoraga akazi ko kubaka ibiraro by’abandi borozi ngahembwa udufaranga, nyuma nibwo muri gahunda ya Girinka bampaye inka imwe mu mwaka wa 2001, maze nyifata neza ikajya inkundira ikabyara ebyiri, ubu namaze kwiteza imbere mfite imodoka ebyiri zimfasha kohereza umukamo, nubatse inzu nziza ,kandi maze koroza abagera kuri 50 mbikesheje inka imwe bampaye.”
Umuyobozi w’ akarere Nzabonimpa Emmanuel wakiriye uyu mushyitsi, yashimye uburyo uruzinduko rwakorewe mu mirenge ayobora, gusa nawe agaruka ku baturage bakomeje kugaragaza ubudasa mu gufata neza inkunga bahabwa na leta, ko binahesha isura nziza abagenerwabikorwa ,ndetse no ku gihugu cyabo.
Ati “Mukomeze murusheho gufata neza inkunga mugenerwa, birarushaho kubateza imbere kandi mugateza imbere n’abaturanyi banyu, abafite inka muzifate neza, abafite inganda murusheho gukorera hamwe turabashigikiye ,kandi aho muzadukenera turakomeza gufatanya.”
UMUSEKE.RW i Gicumbi