Gicumbi: Umugabo yagiye kwiha akabyizi mu rugo rwa mugenzi we abigwamo

Mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Gicumbi haravugwa inkuru y’umugabo wasanze hari undi mugabo uri kumusambanyiriza umugore amukubita ikibando aramwica.

Ibara ritukura rigaragaza Akarere ka Gicumbi

Uvugwaho ubu bwicanyi ni umugabo ukiri muto( afite imyaka 26) yitwa Valens Ntabanganyimana akaba yishe uwitwa Uwitonze Jean de Dieu w’imyaka 36.

Inkuru dukesha IGIHE ivuga ko byabereye ahitwa Karambo muri Karere ka Nyamiyaga muri Gicumbi.

Usanzwe asambanyirizwa umugore ngo yakubise ikibando mugenzi we mu mutwe aramukomeretsa bikomeye, abamujyanye kwa muganga bamugezayo yapfuye.

Gitifu w’Umurenge wa Nyamiyaga witwa Claudien Kalisa nawe yemeje aya makuru.

Yabwiye IGIHE ati “Yamukubise nka saa tatu z’ijoro bamujyana kwa muganga, bamugejeje ku Kigo Nderabuzima cya Nyamiyaga nka saa tanu ariko yagezeyo umwuka wamushizemo.”

Umuyobozi yavuze ko amakuru yumvise ari uko bapfuye ubusambanyi.

Umugabo wakubise mugenzi we yafashwe ashyikirizwa Sitasiyo ya Polisi ya Rutare.

IVOMO: IGIHE

- Advertisement -

UMUSEKE.RW