UPDATE: Ababibonye bemeza ko Eliezer yarashwe amasasu abiri agerageza gutoroka abashinzwe kumurinda, yarasiwe hafi y’aho yakoreye icyaha mu Murenge wa Kanjongo. Yari agiye kwerekana inkota yakoresheje yica ababyeyi be, ageze muri Santire ya Kamina mu Kagari ka Kigarama, akurwa mu modoka “ashaka kwiruka” nibwo yarashwe amasasu abiri.”
Yarashwe hari imbaga y’abantu benshi bari baje kumureba kubera amatsiko.
INKURU YABANJE
Kuri uyu wa Kabiri hakomeje kuvugwa amakuru yemeza ko umusore witwa Eliezer, uheruka gutabwa muri yombi nyuma kwica ababyeyi be bombi yarasiwe aho yari afungiye.
Umwe mu bavuganye n’abaturage bazi neza iby’iraswa rya Eliezer yabwiye UMUSEKE ko mu babimubwiye harimo umuyobozi wo mu gace ubwicanyi bwabereye.
Eliezer, yafashwe ku Cyumweru nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo yabitangarije UMUSEKE, akaba akekwaho kwica Nyina witwaga Mukaburanga Rachel w’imyaka 62 y’amavuko, ndetse na Se witwaga Ndindayino Samuel w’imyaka 74.
Mushiki we witwa Nyarahaguma Dative yabwiye Bwiza.com ko musaza we yicishije ababyeyi be inkota, yagiye abashinga mu ijosi.
Ubwicanyi bwabaye ku wa Gatandatu, mu Mudugudu wa Gakomeye, Akagari ka Kigarama, Umurenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke.
- Advertisement -
Nyuma y’inkuru ivuga iraswa ry’uriya mugabo, wari ufite abana babiri, UMUSEKE wagerageje kuvugana n’abayobozi bo mu gace ubwicanyi bwabereyemo.
Umwe yadutangarije ko “na we yabyumvise ariko akaba ntacyo yabivugaho kuko uwo muntu yari mu maboko ya RIB na Police”.
Inshuro nyinshi twahamagaye Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke ntiyitabye telefoni.
UMUSEKE wavuganye n’Umuvugizi wa Polisi ku rwego rw’Igihugu, atwohereza ku bayobora Polisi mu Ntara y’iburengerazuba.
Tubabajije niba uriya mugabo yarashwe, uwo twavuganye ntiyabihakanye, ahubwo na we yadusabye kuvugisha Umuvugizi wa Polisi ku rwego rw’Intara “ngo abe ari we usubiza kuko biri mu nshingano ze.”
Inshuro nyinshi twahamagaye telefoni ye ntabwo yigeze ayifata.
UMUSEKE.RW