Nyamasheke: Inzego z’umutekano zafashe umugabo wishe ababyeyi be bombi

Umugabo w’imyaka 34 washakishwaga nyuma yo kwica ababyeyi be ku wa Gatandatu, yatawe muri yombi nk’uko Ubuyobozi bwabitangarije UMUSEKE. Amakuru avuga ko yabajijije amakimbirane ashingiye ku mitungo.

Amakuru avuga ko uyu Eliezer yari asigaye ari Umuhamya w’Ubwami bw’Imana bwa Yehova (IFOTO Bwiza.com)

Ikinyamakuru Bwiza.com cyabanje kwandika iyi nkuru kivuga ko ubwicanyi bwabaye ku wa Gatandatu mu Mudugudu wa Gakomeye, Akagari ka Kigarama, Umurenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke.

Umugabo ukekwaho kwica Se na Nyina yitwa Eliezer, Mushiki we witwa Nyarahaguma Dative yabwiye Bwiza.com ko musaza we yicishije ababyeyi be inkota, yagiye abashinga mu ijosi.

Ba nyakwigendera ni Ndindayino Samuel w’imyaka 74, n’umugore we Mukaburanga Rachel w’imyaka 62 y’amavuko.

Eliezer akimara kwica ababyeyi be yanirukankanye umwuzukuru wabo na we ashaka kumuhitana ariko ahungira mu baturanyi, nibwo undi na we yahise ahunga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Kimana Kanyogote Juvenal yabwiye UMUSEKE ko Eliezer yaje gufatwa biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Ati “Kumwe n’abaturage twakomeje gushakisha amakuru, abakuru batanga amakuru uwo muntu yafashwe ari kubazwa n’inzego z’umutekano. Yafatiwe mu Murenge wa Kirimbi naho ni muri Nyamasheke.”

Uyu muyobozi yasabye abaturage ko igihe bafitanye amakimbirane bajya babibwira ubuyobozi bukabafasha kuyakemura.

 

- Advertisement -

Eliezer umwana w’Ikirara wahawe umunani agashaka kuwugurisha

Nyirahaguma Dative mushiki wa Eliezer avuga ko ari umwana wa 8 mu bana 9 umuryango wabo wabyaye. Avuga ko ubusanzwe yize amashuri agera mu mwaka wa kabiri w’ayisumbuye, ariko ishuri ararireka ajya kuba inzererezi i Kamembe.

Yavuze ko ubwo umuhererezi iwabo yari agiye gushyingirwa, uyu musore yashyize ku nkeke ababyeyi be, abasaba ko na we bamukorera ubukwe kuko afite umukunzi.

Ababyeyi bahise bamuha umunani, ariko undi ashaka kuwugurisha baramwangira, kuko ntahandi hantu yagiraga.

Intandaro y’amakimbirane n’ababyeyi be ni aho yavuye, nyuma ngo yaje kubana na wa mukunzi we, ndetse bajya i Kigali, ariko na we barananiranwa. Ubuyobozi bw’Umurenge i Kanombe muri Kigali bwaje kubatandukanye, umugore ajyana umwana umwe bari bafitanye, ariko ngo yahavuye anatwite.

Nyuma baza kongera gusubirana. Eliezer ngo yahoraga ahamagara ababyeyi ababwira ko kuva baramwangiye kugurisha umunani we azaza akabica nta n’umwe azize.

Mushiki we ati “Mu gihe yari amaze iminsi ahamagara kuri telefoni abwira Papa na Mama n’abandi bo mu muryango ko bamwitegura , ko agiye kuzaza agarika ingogo, ku Cyumweru tariki 31 Nyakanga, 2022 ubwo nari mvuye gusenga, Mama yambwiye ko ari kunsezeraho kuko amuhamagara buri munsi amubwira ko agiye kuza kubica niba bakomeje kumwangira kugurisha umunani we.”

Uyu mugore ngo yabwiye umubyeyi we ko uyu muhungi arimo kubetera ubwoba atabikora, ati “Ariko umukecuru akambwira ko arara yumva ubwoba ari bwose, none dore birabaye.”

Eliezer kandi ngo yigeze gutega se igico ngo amuhitane aza guteshwa n’abaturage, ariko icyo gihe aza kubyigamba amubwira ko ubutaha atazamuhusha kuko ngo igitero cya mbere kuri we yagikoze nabi.

Umugabo ukekwaho kwica Se na Nyina yitwa Eliezer

UMUSEKE.RW