Haruna Niyonzima yashinje ruswa umusifuzi mpuzamahanga

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, na AS Kigali, Haruna Niyonzima, yasabye umusifuzi mpuzamahanga, Mugabo Eric kureka kujya abogama abikoreshejwe n’ibyo yahawe.

Haruna Niyonzima ntiyemeranywa na Mugabo Eric kuri iyi penaliti

Tariki 15 Kanama 2022, ni bwo ikipe ya AS Kigali FC yegukanye igikombe cya Super Coupe nyuma yo gutsindira APR FC kuri penaliti.

Muri uyu mukino amakipe yombi yari yanganyije 0-0 mu minota 120, ariko mu minota 90 APR FC yabonye penaliti ku ikosa Haruna Niyonzima yakoreye Niyibizi Ramadhan, maze uwari umusifuzi wa Mbere wo ku ruhande, Mugabo Eric, amanika igitambaro avuga ko ari penaliti.

Iyi penaliti ya APR FC yatanzwe ku munota wa 27 nyuma y’umupira Ramadhan yari ahawe na Manishimwe Djabel, ariko Byiringiro Lague ayishyira mu biganza bya Ntwari Fiacre.

Ubwo Mugabo Eric usanzwe ari umusifuzi mpuzamahanga yatangaga iyi penaliti, Haruna yaramwegereye bagirana ikiganiro kirimo kumubwira ko itari penaliti ndetse mu magambo ye [Haruna] yabwiye uyu musifuzi ko bakwiye kujya bareka za ruswa barya bagasifura neza.

Yagize ati “Wasifuye nta kibazo ariko ntabwo ari yo.”

Uyu musifuzi yahise amusubiza ati “Nonese wari uje kubaza iki?”

Haruna nawe ati “Kandi ari njye ukoze umupira. Mujye mureka ibintu bya ruswa. What [….] Men.”

Umusifuzi arongera ati “Nonese wari uje kubaza iki?”

- Advertisement -

Haruna nawe ati “Mbaza kandi ubizi wowe. Wari uringaniye n’umurongo.”

Mu minsi ishize, perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, Nizeyimana Mugabo Olivier, yavuze ko kuba hari abasifuzi bashobora kuba barya ruswa atari uko ibyo bagenerwa ngo bajye gusifura ari bike ahubwo ari ubunyangamugayo buke bwabo.

Gusa uyu muyobozi yanavuze ko nka Ferwafa, bifuza gukomeza kuzamurira ubumenyi abasifuzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda kugira ngo umupira w’u Rwanda urusheho gutera imbere.

Habanje kubaho ikiganiro hagati ya Mugabo Eric na Haruna Niyonzima wavugaga ko atakoze ikosa rya penaliti

AMAFOTO: Rwandamagazine

UMUSEKE.RW