Hashyizweho ibiciro by’ingendo kuri moto bizakurikizwa kuva mu cyumweru gitaha

Urwego rushinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’ingendo za moto muri Kigali bizatangira kubahirizwa ku wa 22 Kanama 2022.Ni umwanzuro ufashwe mbere y’uko imyaka ibiri RURA yari yarihaye ngo ibi biciro byongere kuvugururwa igeze.

Abakoresha moto baravugako abamotari batumbagije ibiciro mugihe nabo barira ayo kwarika

RURA yatangaje ko ibiciro bishya byashyizweho hashingiwe ku izamuka ry’ibikomoka kuri Peteroli (Lisansi) rikomeje kwiyongera.

Rigaragaza ko ibiciro by’ingendo kuri moto zitwara abagenzi byazamutse, urugendo rutarenze ibilometero bibiri ni 400 Frw.

Rivuga ko Igiciro kuri buri kilometero hagati y’ebyiri na 40 ari 117Frw/km. Igiciro cya buri kilometero kirenga ku bilometero 40 ni 205Frw/km, mu gihe yari asanzwe ari 181 Frw.

RURA yagennye kandi ko amafaranga yishyurwa iyo moto itegereje umugenzi ari 21Frw kuri buri munota urenga ku minota 10 ya mbere itishyurwa.

Ibi bije nyuma y’iminsi hari ukwitana bamwana hagati y’abagenzi n’abamotari aho buri umwe yijujutira guhendwa.

Abatega moto basaba ko hakoreshwa utumashini tw’ikoranabuhanga twa mubazi mu kwishyuza hatabayeho guciririkanya mu gihe Abamotari bavuga ko nta nyungu babona muri Mubazi.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW