Ibyihariye ku musozi wa “Herumoni” uri i Giheka uzakira Afurika Haguruka 

Harabura iminsi micye ngo igiterane Afurika Haguruka cy’uyu mwaka gitangire. Ni igiterane gitegurwa n’Itorero Zion Temple Celebration Center riyobowe n’Intunwa Dr  Paul M.Gitwaza ari nawe muyobozi wa Minisiteri y’Ijambo ry’Ukuri, kigamije kuzana ububyutse n’impinduka ku mugabane wa Afurika.
Ubwo abakirisitu n’abashumba n’Itorero basuraga uyu musozi uzaberaho Afurika Haguruka.

Iki giterane kigiye kuba nyuma y’imyaka ibiri kitaba imbonankubone kubera icyorezo cya Coronavirus.

Ubusanzwe mu myaka yatambutse Afurika Haguruka yaberaga ahantu hatandukanye, hahembutse imitima ya benshi.

Gusa  kuri ubu , iki giterane kikazabera mu Murenge wa Kinyinya, Akagari ka Kagugu, mu Mudugudu wa Giheka, mu Karere ka Gasabo “Ahari umusozi”Herimoni” umusozi ufatwa nk’uwa masengesho.

Afurika Haguruka iteganijwe kuva ku cyumweru tariki 14 kugera ku wa 21 Kanama 2022. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Afurika ramburira amaboko Imana yawe” ikazibanda ku ijambo riboneka muri Bibiliya, igitabo cya Zaburi 68:32 “Abakomeye bazaza bavuye muri Egiputa, Etiyopiya Hazihuta kuramburira amaboko Imana yaho.”

Intumwa Dr Paul Gitwaza, watangije Afurika Haguruka mu mwaka wa 2000, avuga ko Ibikorwa byose bya Afrika Haguruka, yaba ibiterane, inyigisho, ibiganiro cyangwa guhuza abantu baturutse mu bihugu bitandukanye, byose bigamije kuzamura iterambere ry’Umugabane wa Afurika no guhembura abawutuye binyuze mu gusobanukirwa umugambi Imana ifitiye Afurika.

Umusozi “Herimoni ” uvuze iki kuri ZionTemple?

Umusozi Helimoni ni umusozi ugaragara muri bibiliya muri Zaburi 133:3.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Kanama 2022 Intumwa y’Imana,  Dr Paul Gitwaza yatangaje ko uyu musozi ufite umwihariko udasanzwe.

Yatangaje ko yahahishuriwe n’Imana ko ari hamwe Abanyafurika bazabonera amasezerano bakamurikira Isi yose binyuze mu gihugu cy’u Rwanda.

- Advertisement -

Yagize ati” Navuga ko iyi Afurika Haguruka ifite umwihariko. Uriya musozi Imana yawutubwiye kuva kera. Icyo gihe ryari ishyamba, n’umuhanda kujyayo byari bigoye. Aha niho hazaba ihuriro , aho abantu bazava imahanga baza gushaka Imana. Kuri uriya musozi niho amasezerano menshi Imana yadusezeranyije tuzahabonera.”

Yakomeje ati” Kuba tugiye kuhakorera Afurika Haguruka ni bimwe mu biri muri ayo masezerano.”

Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza avuga kandi ko mu gihe Afurika Haguruka izaba ibera kuri uriya musozi, hazaturirwa imigisha.

Umusozi wa Giheka uri mu Murenge wa Kinyinya uzubakwaho amashuri yigisha Abanyafurika indangagaciro z’Ubumana.

Kuri uyu musozi uri kubutaka bureshya na hegitare 15 Kandi hazubakwa urusengero runini Mpuzamahanga  ruzafasha Abanyafurika gusabana n’Imana no kongera kubaka igicaniro cy’amasengesho. Aho bakazahahererwa ihishurirwa ribafasha guteza imbere ibihugu byabo.

Africa Haguruka y’uyu mwaka wa 2022 izaba mu buryo bw’imbonankubone, aho inyigisho zo ku misozi 7 y’impinduramatwara zizajya zibera kuri Zion Temple Celebration Center Gatenga kuva saa mbiri n’igice za mu gitondo kugeza saa saba z’amanywa (8:30AM-1:00PM).

Ibiterane by’ububyutse bizajya bibera ku musozi w’amasengesho uherereye i Giheka mu kagari ka Kagugu Umurenge wa Kinyinya mu mujyi wa Kigali kuva saa kumi z’umugoroba kugera saa mbiri (4:00PM-8:00PM).

Inyigisho zo ku misozi mpinduramatwara uyu mwaka zizibanda ku buyobozi, umuryango,ubucuruzi, n’uburezi.

Inzobere n’abavugabutumwa bazajya batanga ibiganiro bizajya bisozwa n’ibihe byo kuramya no guhimbaza Imana ndetse habemo n’ijambo ry’ububyutse. Uyu mwaka kandi hazabaho na gahunda y’urubyiruko izwi nka Youth Arise, aho abasore n’inkumi bazaganira uko bahaguruka mu nzego z’iterambere bagakomeza no kubaha Imana.

Umusozi uzafasha Abanyafurika kugira ihishurirwa ndetse n’amasezerano hubatweho aho bazateranira

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW