Imana ikwiye amashimwe: Fiston Munezero yabonye ikipe

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Myugagiro wo hagati, Munezero Fiston uherutse gutakambira Imana ayisaba akazi kubera ibyo yavuzweho, yatangajwe mu bakinnyi bashya ba Espoir FC y’i Rusizi.

Munezero Fiston azakinira Espoir FC

Mu minsi 24 ishize, uyu myugariro yagaragaye atangaza ko ababajwe no kuba nta kazi afite kubera bimwe byakunze kumuvugwaho. Ibi yabivuze abicishije ku muyoboro wa WhatsAp ye [Status].

Icyo gihe Fiston yagize ati “Uwiteka Mana yaremye ijuru n’isi na buri kimwe cyose, ndakwinginze cyane kandi cyane ngo ungirire impuhwe n’imbabazi, unsubize mu kazi kanjye.”

Yongeyeho ati “Dore ko amagambo n’ibikorwa bidakwiye by’abantu bamwe na bamwe byatumye izina ryanjye ryangirika akazi kagapfa. Ngaho ngarukaho nk’uko wagarutse kuri Razaro uramuzura nyuma y’iminsi 4 yari amaze apfuye yongera kubaho.”

Uyu myugariro yakomeje agira ati “Muri iyi Saison (umwaka) nanjye uzure akazi kanjye n’izina ryanjye byongere bibeho mu izina rya Yesu Kirisitu, mbyaturanye umubabaro n’agahinda, nizeye cyane ko uri Imana ishobora byose kandi ikiranuka muri byose nkaba nkwitezeho byose ….. Amen.”

Nyuma y’uku gutakamba kwe, Fiston yatangajwe mu bakinnyi bashya 14 ikipe ya Espoir FC izakoresha uyu mwaka w’imikino 2022/2023.

Abo bakinnyi 14 iyi kipe yaguze muri iyi mpeshyi barimo rutahizamu Samson Ikechukwu wavuye muri Musanze FC, Bigirimana Issa, Kwizera Trésor, Mugabo Emmanuel, Byumvuhore Trésor, Ali Shabani Valentin, Ininahazwe Corneille, Nyandwi Jerome, Iradukunda Clèment, Lulu Thierry, Mugambira Elias, Iradukunda Egide, Barengayabo Abdallah na Munezero Fiston.

Uyu myugariro yaherukaga mu kipe mu 2019 ubwo yari ari muri Kiyovu Sports, mu Ukwakira 2021 yasinyiye ikipe ya Étoile de l’Est FC yari izamutse amasezerano y’umwaka umwe ariko amasezerano aseswa ataratangira akazi.

Munezero yakiniye amakipe makuru mu Rwanda arimo Kiyovu Sports na Police FC ndetse yanahamagawe mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi mu bihe byashize.

- Advertisement -
Fiston ni myugariro usanzwe azwi
Fiston yakiniye Kiyovu Sports abanzamo

UMUSEKE.RW