Imbamutima za Paul na Traoré baje muri Rayon

Nyuma yo kugera mu Rwanda aje gukinira ikipe ya Rayon Sports, umukinnyi mpuzamahanga ukomoka muri Kenya, Paul Were na Boubacar Traoré bahamije ko baje guha byose bye iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.

Paul Were we yamaze gusinyira Rayon Sports

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 10 Kanama, ni bwo Paul uje gukinira Rayon Sports yari asesekaye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege i Kanombe anakirwa na bamwe mu bayobozi b’iyi kipe.

Uyu mukinnyi ukina mu gice cy’ubusatirizi aca mu mpande, akigera i Kigali yavuze ko azaha byose bye ikipe ajemo nyuma yo kwakirwa n’abakunzi ba Rayon Sports benshi bamweretse urukundo.

Yavuze ko yishimiye kuza gukina i Kigali kandi mu ikipe ikomeye nka Rayon Sports.

Ati “Nishimiye kuza gukina i Kigali muri Rayon Sports. Ndifuza kuzabashimisha. Ndifuza kuzabereka icyo mfite no kugeza ikipe aho ikwiye kuba iri. Nanyuzwe no kubwirwa ko nifuzwa na Rayon Sports kuko yo na APR FC ni amakipe akomeye hano mu Rwanda.”

Yongeyeho ati “Ndashimira abashinzwe kunshakira akazi. Ndashimira kandi abayobozi ba Rayon Sports kuri aya mahirwe bampaye. Ubutumwa bwanjye ni uko ngomba gukora cyane nkabashimisha kandi nkazakorana neza na bagenzi banjye.”

Uyu munya-Kenya byitezwe ko azakinira Rayon Sports mu gihe cy’umwaka umwe uri imbere.

Uretse Paul Were wageze i Kigali, undi mukinnyi utaha izamu wakiriwe muri Rayon Sports ni Boubacar Traoré ukomoka muri Mali, uje gukinira iyi kipe mu myaka ibiri iri imbere.

Uyu musore w’umunya-Mali, akigera i Kanombe akakirwa n’umutoza mukuru wa Rayon Sports, Haringingo, yavuze ko yishimiye kuza gukinira ikipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.

- Advertisement -

Aba bakinnyi bombi bategerejweho guzafasha Rayon Sports mu gice cy’ubusatirizi nk’ikipe izaba ishaka kimwe mu bikombe bikinirwa [shampiyona n’icy’Amahoro].

Traoré yishimiye kwakirwa neza i Kigali
Paul yishimiye kuza gukinira ikipe ikomeye mu Rwanda kandi ikunzwe kurusha izindi

UMUSEKE.RW