Ingengo y’imari ya Rwamagana City yongerewe

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rwamagana City bwemeje ko ingengo y’imari y’iyi kipe yamaze kwiyongera ku rwego rushimishije.

Rwamagana City yazamukanye na Sunrise FC mu Cyiciro cya Mbere

Ubwo ikipe yari ikiri muri shampiyona y’icyiciro cya Kabiri, ikipe ya Rwamagana City ni imwe mu zari zibayaeho nabi n’ubwo ubuyobozi bw’iyi kipe butabyemeranyaho n’ababivuga.

Nyuma yo kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere, abakurikiranira hafi umupira w’amaguru mu Rwanda, bavuze ko iyi kipe ishobora kuzagira ibibazo birenze bitewe n’amikoro.

Uwimana Néhemie uyobora Rwamagana City, aganira na UMUSEKE yemeje ko ingengo y’imari y’iyi kipe izazamuka kugera kuri miliyoni 200 Frw.

Ati “Mu cyiciro cya Kabiri ntabwo ari twe kipe yari ibayeho nabi kurusha izindi. Ntibigeze baburara, ntitwigeze tubura ibajyana kuri stade. Ntibigeze Babura imyambaro, ntibigeze Babura inkweto. Ubuzima bari barimo ni ubwari busanzwe.”

Aha niho yakomeje avuga ko kuba ingengo y’imari y’iyi kipe yazamutse kuko icyiciro cya Kabiri n’icya Mbere bitandukanye.

Ati “Ubu bagiye mu cyiciro cya Mbere, bazakenera ibikoresho bihagije. Nkaba numva rero hamwe n’Akarere twarakoze ingengo y’imari tuyemeranyweho. Twakoze agera kuri miliyoni 200 Frw azatuma tuza mu myanya icumi ya Mbere.”

Iyi kipe yamaze kuzaba abatoza bashya bayobowe na Ruremesha Emmanuel nk’umutoza mukuru, akazungirizwa na Lomami Marcel, mu gihe umutoza w’abanyezamu ari uwazamukanye nayo.

Mu kwitegura shampiyona ibura iminsi mike ngo itangire, Rwamagana City yatangiye imyitozo ndetse irateganya imikino ya gicuti mu minsi iri imbere.

- Advertisement -
Ingengo y’imari ya Rwamagana City izagera kuri miliyoni 200 Frw

UMUSEKE.RW