Kabuga Felicien yasabye guhindurirwa Abavoka mu nama mbanzirizarubanza

Nk’uko Urwego rushinzwe kurangiza imanza zasizwe zidaciwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha, (International Residual Mechanism for Criminal Tribunals, IRMCT) rwari rwabitangaje, inama mbanzirizarubanza ku rubanza Ubushinjacyaha buregamo umuenyamari Kabuga Felicien yabaye kuri uyu wa Kane.

Felicien Kabuga ubwo yari mu Rukiko kuri uyu wa Kane

Iyi nama yari iyobowe n’Umucamanza Mukuru, Iain Bonomy, ari kumwe na bagenzi be Graciela Gatti Santana na Elizabeth Ibanda-Nahamya.

Umucamanza Mukuru, Iain Bonomy yavuze ko amagambo ya mbere ku rubanza rwa Kabuga azavugwa tariki 29-30 Nzeri, 2022 ari nabwo urubanza ruzatangira.

Iain Bonomy  yabajije Kabuga Felicien ati “Hari ikibazo usahaka kugeza ku Rukiko?”

Kabuga mu Kinyarwanda arasubiza ati “Yego ndagifite?” Iain Bonomy  yahise avuga ati “Kivuge!”

Kabuga yahise avuga ati “Ndashaka guhindura Avoka [Me Emmanuel Altit ] agasimburwa na La Rochelle.”

Umucamanza Mukuru, Iain Bonomy yahise amusubiza ko Urukiko rwakiriye ubusabe bwawe, ati “Vuba ruzagusubiza ku cyemezo ruzafata nibura mu minsi ibiri.”

Yahise amubaza ati “Hari ikindi kibazo ufite?” Kabuga arasubiza ati “Oya nta kindi ni icyo ngicyo.”

Me Emmanuel Altit wari mu rukiko yunganira Kabuga [ari uyu Maitre ni we ubwe wasabye kwikura mu rubanza]), Urukiko rwamuhaye ijambo, ngo agire icyo abivugaho.

- Advertisement -

Ati “Nta kindi nabivugaho. Murakoze.”

Iyi nama yari iyobowe n’Umucamanza Mukuru, Iain Bonomy

Impaka zabaye kuri casette zigera kuri 59 Ubushinjacyaha buvuga ko ziriho ibiganiro bya Radio RTLM, birimo ukuri kujyanye n’ibyaha bushinja Felicien Kabuga gusa zikaba zigishyirwa mu Cyongereza bitararangira.

Bwavuze ko bukeneye ikindi gihe kuko izarangiye guhindurwa ari kimwe cya kabiri.

Me Emmanuel Altit wunganira Kabuga yahise asaba ijambo agaragaza impungenge bafite z’uko izo casette ubutumwa bwazo buhindu bibigizemo uruhare n’Ubushinjacyaha gusa bishobora guhindura umwimerere w’ibyo zavugaga.

Umucamanza Mukuru, Iain Bonomy yavuze ko bizasuzumwa. Yavuze ko Urukiko rwifuje ko urubanza rwajya ruburanishwa imisni itatu mu Cyumweru, ku wa Kabiri, ku wa Gatatu no ku wa Kane.

Kabuga w’imyaka 88 ashinjwa ibyaha birimo gucura umugambi wa jenoside, yiciwemo Abatutsi basaga miliyoni.

Nyuma yo gufatwa mu 2020 akagezwa imbere y’urukiko, Kabuga yahakanye ibi byaha avuga ko ari “ibinyoma”.

Me Emmanuel Altit wunganira Kabuga kugeza ubu
Uku niko bari bicaye mu cyumba cy’urukiko

UMUSEKE.RW