Ibi aba bahinzi babivuze ubwo Umuryango ushinzwe kurwanya inzara mu Rwanda (Food for the Hungry Rwanda) wasozaga ibikorwa wari ufite muri uyu Murenge.
Mu ijambo aba bahinzi babwiye Ubuyobozi bw’uyu Muryango n’inzego z’Akarere bavuga ko bigishijwe uburyo bwiza bwo gufumbira ibinyabisogwe bakoresheje amaganga y’amatungo borora n’ivu bikaba bimaze gutanga umusaruro mwiza kuva mu mwaka wa 2016 kugeza uyu munsi.
Uwamahoro Rosette umwe muri aba bahinzi, avuga ko muri iyi myaka uyu muryango umaze ukorera muri uyu Murenge, usize umubare munini w’abahinzi bamaze gusobanukirwa n’ akamaro ko gukoresha ifumbire y’amaganga n’ivu bakoresheje uburyo bw’Imana nkuko babyita.
Ati “Ubu buryo duharura ubutaka utabanje gucukura cyane, tukabona gushyiramo imbuto twarangiza tugashyiramo ifumbire y’amaganga n’ivu.”
Nyiramakuba Concessa yabwiye UMUSEKE ko mu bindi byiyongera kuri iyi fumbire y’amaganga n’ivu harimo n’imiti ya Kinyarwanda basimbuza ituruka hanze yica udukoko.
Ati “Imiti dukoresha ni umubirizi, umuravumba, urusenda n’umwenya.”
- Advertisement -
Umuyobozi Mukuru w’Umuryango FH mu Rwanda Alice Kamau avuga ko ubumenyi bahaye abatuye uyu Murenge, butazasubira inyuma nubwo umuryango ushoje ibikorwa byawo.
Ati “Ibyo twagezeho mu buhinzi mu burezi tubikesha abaturage n’inzego z’ibanze turizera ko bizakomeza.”
Ati “Twebwe tubigenzurira ku musanzu wa mutuweli batanga buri mwaka.”