Muhanga: Ifumbire y’ivu n’amaganga iratanga umusaruro ku bahinzi bayikoresha

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, baravuga ko ifumbire y’ivu n’amaganga bakoresha imaze kuzamura umusaruro ushimishije ku biihingwa beza.
Ifumbire y’amaganga n’ivu abahinzi bakoresho, bemeza ko byatanze umusaruro

Ibi aba bahinzi babivuze ubwo Umuryango ushinzwe kurwanya inzara mu Rwanda (Food for the Hungry Rwanda) wasozaga ibikorwa wari ufite muri uyu Murenge.

Mu ijambo aba bahinzi babwiye Ubuyobozi bw’uyu Muryango n’inzego z’Akarere bavuga ko bigishijwe uburyo bwiza bwo gufumbira ibinyabisogwe bakoresheje amaganga y’amatungo borora n’ivu bikaba bimaze gutanga umusaruro mwiza  kuva mu mwaka wa 2016 kugeza uyu munsi.

Uwamahoro Rosette umwe muri aba bahinzi,  avuga ko muri iyi myaka uyu muryango umaze ukorera muri uyu Murenge, usize umubare munini w’abahinzi bamaze gusobanukirwa n’ akamaro ko gukoresha ifumbire y’amaganga n’ivu bakoresheje uburyo bw’Imana nkuko babyita.

Ati “Ubu buryo  duharura ubutaka utabanje gucukura cyane, tukabona gushyiramo imbuto twarangiza tugashyiramo ifumbire y’amaganga n’ivu.”

Uwamahoro yavuze ko ubu buryo kandi butandukanye n’ubusanzwe kuko  batera imbuto ku murongo nta bucucike bubayeho.

Nyiramakuba Concessa yabwiye UMUSEKE ko mu bindi byiyongera kuri iyi fumbire y’amaganga n’ivu harimo n’imiti ya Kinyarwanda basimbuza ituruka hanze yica udukoko.

Ati “Imiti dukoresha ni umubirizi, umuravumba, urusenda n’umwenya.”

Nyiramakuba yavuze ko ku buso butoya bahingaho, basarura byinshi kandi bitabasabye ingufu zihambaye.
- Advertisement -

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango FH mu Rwanda Alice Kamau avuga ko ubumenyi bahaye abatuye uyu Murenge, butazasubira inyuma nubwo umuryango ushoje ibikorwa byawo.

Ati “Ibyo twagezeho mu buhinzi mu burezi tubikesha abaturage n’inzego z’ibanze turizera ko bizakomeza.”

Umuyobozi wungurije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga Mugabo Gilbert avuga ko  umusaruro abahinzi bagezeho, wigaragaza kuko bawumurikiye abaturage bagenzi babo.

Ati “Twebwe tubigenzurira ku musanzu wa mutuweli  batanga buri mwaka.”

Usibye ibikorwa by’Ubuhinzi, muri uyu Murenge wa Cyeza Umuryango FH Rwanda wubatse ibyumba 16  by’amashuri abanza n’icyumba 1 cy’irerero.
Umuyobozi wungurije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga Mugabo Gilbert hamwe na Gitifu w’Umurenge wa Cyeza Gakwerere Eraste
Nyiramakuba Consessa avuga ko usibye ifumbire y’amaganga n’ivu bakoresheje n’imiti y’Ikinyadwanda yica udusimba mu myaka.
Uwamahoro Rosette umwe muri aba bahinzi yavuze ko ubumenyi bahawe bujyanye no kunoza ubuhinzi bwatumye bahashya inzara
Umuyobozi Mukuru w’Umuryango FH mu Rwanda Alice Kamau ahamya ko ibikorwa basize muri uyu Murenge bitazasubira inyuma.
MUHIZI ELISÉE  / UMUSEKE.RW i Muhanga