Muhanga: Kampani y’abashinwa igiye gutunganya imihanda ya Munyinya ku buntu

Kampani y’Abashinwa yitwa Anjia prefabricated Construction Ltd yubakaga uruganda rutunganya sima, yemereye abatuye mu Mudugudu wa Munyinya kububakira imihanda ku buntu.

Imihanda iyo Kampani igiye gutunganya ifite uburebure bwa kilometero 2

Ni imihanda ifite ibirometero hafi bibiri (Km2), abahatuye babwiye UMUSEKE ko imihanda isanzwe yari imaze kwangirika ikagora abatwaye ibinyabiziga kuyikoresha baba abataha cyangwa abasohoka  muri uwo Mudugudu.

Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga, Bizimana Eric avuga ko  bagiranye ibiganiro n’abakorera iyi Kampani  babemerera gushyiramo imashini zo  gutunganya iyo mihanda, no kuyitsindagira ku buntu.

Ati: “Abahatuye na bo bemeye gutanga umusanzu wo kubaka za rigole, kandi ni igikorwa bashima.”

Bizimana yavuze ko  bazakomeza kuganiriza n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo aho kaburimbo itaragera, imihanda y’ibitaka iganayo bayikore muri ubu buryo kuko ingengo y’Imali y’Akarere yo gukora no gutunganya imihanda idahagije.

Ati: “Turifuza ko mu Mudugudu wa Kabeza n’ikindi gice cyo mu Mudugudu wa Munyinya byakorwa mu gihe cya vuba.”

Binyenzi Shadrack ukuriye  Komite ishinzwe ubukungu muri uwo Mudugudu,  avuga ko  biteguye gutanga ikiguzi cyose imiferegi itwara amazi izuzura itwaye.

Binyenzi avuga ko imihanda yinjira muri uyu Mudugudu  yari imaze kuzuramo ibyobo biterwa n’amazi y’imvura ndetse n’ava ku mabati y’amashuri aherereye haruguru y’Umudugudu.

Ati: “Ni amahirwe tugize yo kubana abashoramari badukorera imihanda ku buntu.”

- Advertisement -

Mu masezerano Kampani ya Anjia prefabricated Construction Ltd  yagiranye n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, yerekana ko iyi mihanda izuzura itwaye miliyoni 25Frw.

Iyi Kampani y’Abashinwa yatangiye kubaka uruganda rutunganya sima mu cyanya cy’inganda giherereye mu Kagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye.

Uruganda ruzaha akazi Abanyarwanda bagera ku 1200, rukazuzura mu kwezi kwa Gashyantare 2023 rutwaye miliyoni 100 z’amadolari (arasaga miliyari 100Frw) nibura ruzajya rusohora toni miliyoni z’imifuka ya sima ku mwaka.

Kampani yitwa Anjia prefabricated Construction Ltd yatangiye kubaka imihanda mu Mudugudu wa Munyinya ku buntu
Imihanda Iyari isanzwe yatangiye kwangirika

MUHIZI ELISÉE UMUSEKE.RW/Muhanga.