Muhanga: Ku Muganura imiryango 33 yasezeranye byemewe n’amategeko

Mu Murenge wa Rongi ho mu Karere ka Muhanga ku munsi w’umuganura Imiryango 33 yabanaga mu buryo buremewe yemeye gusezerana byubahirije amategeko, 32 muri iyo yemera kuvanga imitungo, undi uvuga ko uzavanga umutungo muhahano.
Imiryango 33 yabanga mu butyo butemewe yasezeranye byemewe n’amategeko

Umuhango wo kwizihiza umunsi w’umuganura ku rwego rw’Akarere wabereye mu Murenge wa Rongi.

Uyu munsi kandi wahuriranye n’ubukangurambaga inzego zashyize muri  gahunda yo kwigisha Imiryango  yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko yemera gusezerana hubahirijwe amategeko.

Iyo miryango irimo abari bamaze  imyaka babana muri ubu buryo bunyuranije n’amategeko agenga abashakanye mu Rwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi, Nsengimana Oswald yavuze ko iyo imiryango ibanye muri ubu buryo bikurura amakimbirane bigatuma  hari abikubira imitungo bikagira ingaruka mbi ku muryango wose.

Ati “Kubana mu buryo butemewe nk’ubwo aba bemeye gusezerana bari basanzwemo gutuma bamwe bacana inyuma, abandi ntibubahane bigakurira amakimbirane ashobora kuviramo bamwe kwicana.”

Nsengimana yavuze ko abagera kuri 32 bemeye bagiranye amasezerano y’ ivanga mutungo rusange, Umuryango umwe wiyemeza kuvanga umutungo muhahano.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline wari Umushyitsi mukuru, yasabye imiryango yasezeranye kubana mu mahoro, kumenya kubabarirana mu gihe hari umwe wakosheje akemera gusaba imbabazi.

Ati “Ndabasaba kwirinda icyo ari cyo cyose gishobora  kuzana amakimbirane mu muryango kuko bigira ingaruka mbi ku muryango wose.”

- Advertisement -

Muri uyu munsi w’Umuganura kandi Ubuyobozi bw’Akarere bwashimiye Imiryango 38 yabanaga mu makimbirane ikemera guhinduka ubu ikaba ibanye mu mahoro.

Kayitare n’abandi bayobozi bari kumwe baganuje abana, babaha indyo yuzuye mu rwego rwo kubatoza umuco wo kurwanya imirire mibi, banahabwa amata.

Kayitare yibukije abari aho akamaro k’Umuganura n’impamvu washyizweho, ababwira ko Umuganura uri mu bigize umuco w’abanyarwanda aho bamurikaga ibyo bejeje bakaganuza n’abatagize amahirwe yo kweza.

Muri uyu muhango kandi Imiryango 38 yashimiwe kubera uruhare yagize rwo kureka amakimbirane ikabana mu mahoro.

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga