Ndandari François w’imyaka 31 y’amavuko utuye mu Mudugudu wa Gisasa, Akagari ka Mbiriri arakekwa gukubita ifuni umukecuru witwaga Uwimana Bibianne w’Imyaka 75 y’amavuko.
Ndandari François ukekwaho iki cyaha cy’ubwicanyi yabikoze saa ine za mu gitondo n’iminota 50.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange Ruzindana Fiacre yabwiye Umunyamakuru w’UMUSEKE ko Ndandari François yavuye mu rugo iwabo yerekeza mu rugo rw’uyu mukecuru ahageze afata ifuni ayimukubita mu mutwe ahita apfa.
Ruzindana yavuze ko Ndandari akimara gufafwa yemeye ko ari we wamwishe, kandi akavuga ko ntacyo bapfaga.
Yagjze ati: “Iwabo wa Ndandari n’aho uyu mukecuru yari atuye, ni muri metero 30, kandi nta kibazo kindi bapfaga.”
Cyakora Gitifu yavuze ko Ndandari yigeze guhohotera ababyeyi be, arafatwa ajyanwa mu kigo ngororamuco, agaruka asa n’uwakosotse, avuga ko bongeye gutungurwa no kumva yishe uyu mubyeyi.
Gitifu yihanganishije Umuryango wabuze uyu mukecuru, agira inama urubyiruko rufite iyo myitwarire mibi yo kuyihindura ahubwo bakerekeza ibitekerezo ku murimo ubatunga n’ibiteza imbere igihugu.
Umurambo wa Uwimana Bibianne wahise ujyanwa mu Bitaro by’i Kabgayi kugira ngo usuzumwe.
MUHIZI ELISÉE UMUSEKE.RW/Muhanga.