Musanze: Umugabo n’umugore basanzwe bapfuye bikekwa ko biyahuye

Umugabo umwe w’imyaka 23 wo mu Murenge wa Gacaca n’undi mugore wo mu Murenge wa Nyange w’imyaka 35 basanzwe bapfuye, harakekwa ko biyambuye ubuzima nk’uko ubuyobozi bw’Akarere bwabibwiye UMUSEKE.

Mu Karere ka Musanze ni mu ibara ritukura

Amakuru avuga ko ku munsi w’ejo aribwo Umugabo  w’imyaka 23 wo mu Murenge wa Gacaca yasanzwe mu mugozi, bigakekwa ko yaba yiyahuye.

Abaturage bavuga ko yari amaze amezi macye yubatse urugo ndetse ko bikekwa ko yaba yarasanganywe indwara zo mu mutwe, n’ibibazo by’ihungabana bikaba ari byo byamuteye gufata icyo cyemezo.

Umugore wo mu Murenge wa Nyange naho mu Karere ka Musanze, na we  kuri uwo munsi yakuwe mu mugozi n’umugabo we agerageza kwiyahura ariko agezwa ku Kigo Nderabuzima cya Kinigi ahita ashiramo umwuka.

Uyu mugore bikekwa ko yari afitanye amakimbirane n’umugabo we.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier yahamirije  Umuseke ko ari ukuri ndetse ko  ibyabaye ari ibyago bikomeye.

Yagize ati “Nibyo byabaye ku munsi w’ejo. Ni ibyago byabaye kumva ko hari abiyambura ubuzima.”

Ramuli yasabye ko mu gihe mu baturage hagaragara abafite Ibibazo byajya bimenyeshwa ubuyobozi hakiri kare, ufite iby’ubuzima akegerwa.

Yagize ati “Twasaba ko ahari ikibazo cy’ihungabana cy’uko wenda yaba agaragaza ubuzima mu mutwe butameze neza, kubegera no kubagaragaza, hakaba gahunda zo kubageza kwa muganga kuko ni Ibibazo bivurwa bugakira.”

- Advertisement -

Yakomeje ati “Abandi wenda haba hari amakimbirane wenda agaragara, hari imiryango ifite bene ibyo bibazo ikegerwa, bakaganirizwa, hagamijwe gukumira ayo makimbirane n’imfu.”

Yasabye ubufatanye hagati y’abaturage n’ubuyobozi mu gukumira amakimbirane yo mu miryango.

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW