Nyanza: Hari Umudugudu utakigira umuriro n’amazi kubera abajura

Mu mudugudu wa Kidaturwa mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza hari abaturage batakigira amazi n’umuriro kubera abajura.

Abaturage bo muri uyu mudugudu bavuga ko barembejwe n’abajura

Abaturage batagicana umuriro w’amashyarazi icyarimwe ntibanagire amazi mu ngo zabo kandi barabihoranye bavuga ko babitewe n’abajura.

Uwitwa Niyongira Emmanuel yabwiye UMUSEKE ko bamaze ukwezi n’igice badafite amazi nta n’umuriro w’amashyarazi bagira.

Ati“Abagizi ba nabi badutwariye insinga gusa mbere hari abaje banangiza umuyoboro w’amazi ubwo abayakoreshaga bose ntibongera kuyabona.”

Uwitwa Mukamana Clothilde avuga ko ubujura muri kariya gace bweze ashingiye ko no mu nzu bahinjira bakiba.

Ati“Binjiye mu nzu bantwara igare none ubu banatwaye urusinga rw’umuriro w’amashanyarazi ubujura hano bureze.”

Batandatu muri bo nibo UMUSEKE wamenye ko bibwe insinga umunsi umwe zajyanaga umuriro w’amashanyarazi mu ngo zabo.

REG ishami rya Nyanza ryabwiye aba baturage ko aribo bazigurira izo nsinga kugirango bongera gucana mu nzu.

Aba baturage bemeza ko abibye izo nsinga ari abahanga mu bijyanye n’umuriro w’amashanyarazi.

- Advertisement -

Bariya baturage bavuga ko intandaro y’ubu bujura ari irondo bishyura amafaranga magana atanu y’u Rwanda kuri buri rugo ya buri kwezi rigizwe n’abantu babiri gusa bakabona ko abantu babiri badahagije mu mudugudu wose.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana Egide Bizimana yabwiye UMUSEKE ko uwo muyoboro w’amazi waciwe inshuro eshatu mu bihe bitandukanye WASAC igenda iwusana ariko ubu abo baturage baciwe amafaranga ibihumbi ijana na mirongo inani na bitandatu kugirango usanwe, ntaraboneka.

Ati“Niba ari abantu babiri gusa barara irondo turaza kureba uko twabongera kuburyo n’abaturage badahembwa bashobora kwiyongeramo.”

UMUSEKE wamenye amakuru ko mu bihe bitandukanye abantu bari muri aka gace bakekwaho ubujura bagenda bafatwa bakajyanwa mu bigo bya “transit center” ikindi kandi utubari two muri aka gace twategetswe kuba saa yine z’ijoro tutagikora(twafunze).

Bamwe mu bacuruzi bavuga ko bibateza igihombo kandi ikibazo cy’ubujura ntikinakemuke.

Théogène NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW i Nyanza