Perezida Kagame yatangiye ingendo agirira mu Ntara

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Perezida Paul Kagame aramutsa abaturage bo mu Ruhango bateraniye ku kibug cy'umupira cya Kibingo

Perezida  Paul Kagame yatangiye urugendo rw’iminsi ine agirira mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba mu rwego rwo gusura abaturage. 

Perezida Paul Kagame aramutsa abaturage bo mu Ruhango bateraniye ku kibug cy’umupira cya Kibingo

Itangazo rigenewe Abanyamakuru ryasohowe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, rivuga ko mu butumwa Perezida Kagame aha abaturage ari ukubasaba gukorera hamwe, kwiyemeza, no gushyiraho intego z’ejo hazaza h’u Rwanda.

Uruzinduko ruje mu gihe igihugu kirimo gukira icyorezo cya Covid-19.

Kuri uyu wa Kane, Perezida Kagame araganira n’ibihumbi by’abaturage bo mu Karere ka Ruhango, bakoraniye mu kibuga cy’umupira cya Kibingo.

Ni ikibuga giherereye mu Murenge wa Ruhango, mu Kagali ka Munini, aherukayo mu 2017 ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Umukuru w’Igihugu araganira n’ibihumbi by’abaturage bo mu Turere twa Ruhango na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo n’abo muri Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba.

Kagame azagirana ibiganiro n’abavuga rikumvikana mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba, bizabera mu Turere twa Huye na Rusizi.

Mu bindi biri mu ruzinduko rwe, Perezida Kagame azasura umukecuru witwa Rachel Nyiramandwa, ufite imyaka 110 utuye mu Karere ka Nyamagabe wabonanye na Perezida bwa mbere mu 2010.

Binyuze muri gahunda za Leta harimo Gira Inka, uriya mukecuru yarorojwe ndetse Perezida anamwubakira  inzu, ubuzima bwe bukaba bwarahindutse.

- Advertisement -

Perezida azasoreza uruzinduko rwe mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, aho azasura uruganda rw’icyayi rwa Rugabano rufite ubushobozi bwo gutunganya ibiro 1.000.000 by’icyayi ku mwaka.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bivuga ko uru ruganda rukoresha abakozi bagera ku 2000 kandi rugirira akamaro abaturage barenga 4000 binyuze mu makoperative.

Abaturage bo mu Ntara Perezida Kagame asura, bashimira ubuyobozi bwe n’iterambere bamaze kugeraho.

Mu byo bishimira harimo imihanda, amavuriro, amashuri, ndetse n’ibindi bikorwaremezo.

Abaturage bo mu Ruhngo bacyereye kwakira Perezida Kagame
Barashimira ibyiza bagezeho, bavuga ko n’ibitaraza babyizeye

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW