Perezida Kagame yongeye kugaragaza amarangamutima afitiye abuzukuru be

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagaragaje ko atewe ishema n’abuzukuru be babiri.

Abuzukuru ba Perezida Paul Kagame, umukuru ateruye umuto

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 8 Kanama 2022, yashyize ifoto ku rubuga rwa twitter iriho umwuzukuru we mukuru ateruye umuto.

Yayiherekesheje ijambo ngo “That” Bivuga “Uwo” n’aka imoji gafite udutima tubiri (😍)  byerekana urukundo n’ibyishimo abafitiye.

Ubutumwa bwa mbere kuri iyi foto bugira buti “Abamarayika babiri bari kwishimira igihe cyabo bari kumwe.”

Ku wa 20 Nyakanga uyu mwaka  Perezida Kagame  yari yashimiye umukobwa we, Ange Kagame n’umugabo we, Bertrand Ndengeyingoma, nyuma yo kwibaruka ubuheta.

Ni ubutumwa Umukuru w’Igihugu yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter, abuherekeza n’ifoto y’umwuzukuru we ateruye uruhinja.

Ange Kagame na Ndengeyingoma bashyingiranywe muri Nyakanga 2019, maze ku wa 19 Nyakanga 2020 bibaruka umukobwa w’imfura, umwuzukuru wa mbere wa Perezida Paul Kagame.

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW