REG yasinyanye amasezerano ya miliyoni 100 na Prime Insurance

Ikigo gitanga serivisi zijyanye n’Ubwishingizi cya Prime Insurance Ltd yasinyanye amasezerano y’ubufatanye bw’imyaka itatu na REG Basketball Club.

REG BBC na Prime Insurance Ltd basinyanye amasezerano azamara imyaka itatu

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kane, ubera ku Cyicaro gikuru cya Prime Insurance Ltd giherereye mu Mujyi wa Kigali.

Ikipe ya REG Basketball Club yari ihagarariwe Zawadi Geoffrey umuyobozi uhuza ibikorwa bya siporo muri REG, umutoza mukuru w’iyi kipe, Francis Murindabigwi ushinzwe ibikorwa bya siporo muri iki kigo, Mwinuka Henry na kapiteni Kaje Elie, mu gihe Prime Insurance yari ihagarariwe na Régis Ndahimana ushinzwe ubucuruzi muri iki kigo na  Ruzigande Jean Baptiste ushinzwe ibya tekinike.

Umuyobozi ushinzwe uburuzi muri Prime Insurance, yavuze ko kuba aya masezerano akubiyemo amafaranga angana na miliyoni 100 Frw bizatuma ikipe bagiye gukorana nayo izarushaho kuba ubukombe.

Zawadi Geoffrey ushinzwe guhuza ibikorwa bya siporo muri REG, yavuze ko aya masezerano ashimishije cyane kuko hari icyo azafasha iyi kipe isanzwe n’ubundi yishoboye mu bijyanye n’amikoro.

Ati “Turishimira cyane amasezerano y’ubufatanye twasinyanye na Prime Insurance. Mu myaka itanu cyangwa itandatu ishize, ikipe za REG hari byinshi zimaze guhindura muri siporo y’u Rwanda.”

Yongeyeho ati “Turishimira ko hari abakinnyi bacu babigize umwuga batunze imiryango yabo, kandi bakomeje guteza imbere Igihugu.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ikipe ya REG BBC imaze kuba ubukombe yaba imbere mu Gihugu no hanze yacyo, cyane ko iyi kipe iheruka gukina amarushanwa ya Basketball Africa League [BAL]. Aha niho yahereye avuga ko iyo bigeze ku rwego mpuzamahanga hatavugwa izina ry’ikipe gusa ahubwo hanavugwa izina ry’Igihugu [Rwanda].

Zawadi kandi yongeye gushimangira ko aya masezerano y’ubufatanye, azatuma ikipe irushaho kuba ubukombe yaba imbere mu Gihugu no hanze yacyo.

- Advertisement -

Ati “Dusanzwe turi ikipe ikomeye, ariko ubu bufatanye buzadufasha kurushaho gukomera

Ruzigande Jean Baptiste wari uhagarariye Umuyobozi mukuru wa Prime Insurance, yavuze ko nabo bishimiye ubu bufatanye kuko Basketball ari umukino uri gutera imbere.

Ati “Twishimiye ubu bufatanye na REG BBC kuko Basketball ari umukino uri gutera imbere kandi ukunzwe n’Abanyarwanda banshi. Murabona nka za stade zubakwa i Remera. Iyo hari gukinirwamo imikino mpuzamahanga ni ibigaragaza ko umukino uri gutera imbere.”

Yakomeje agira ati “Ubu bufatanye budatuma turushaho kwamamaza ibikorwa byacu kuko REG BBC ari ikipe ikomeye. Bizatuma turushaho kumenyekana n’ubwo dusanzwe tuzwi.”

Ikipe ya REG BBC ni yo ibitse cya shampiyona y’umwaka ushize 2021/2022.

Ni amasezerano yatangiye gukurikizwa mu mwaka ushize w’imikino 2021/2022 n’ubwo bishyizwe ku mugaragaro uyu munsi.

Buri ruhande rwishimiye ibikubiye muri aya masezerano
Umutoza mukuru wa REG BBC, Henry Mwinuka na Kapiteni, Kaje Elie bari muri uyu muhango
Amasezerano akubiyemo amafaranga angana na miliyoni 100 Frw

UMUSEKE.RW