RIB yemeje ko umunyarwenya Nyaxo afunzwe

Umunyarwenya Kanyabugande Olivier , uzwi nka Nyaxo yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano, akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwabibwiye UMUSEKE.

Kanyabugande Olvier uzwi nka NYAXO arafunzwe

Ku wa 18 Kanama 2022 nibwo uru rwego rwamutaye muri yombi, akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake mugenzi we.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B Thierry, yabwiye UMUSEKE ko kugeza ubu uyu mugabo afunzwe.

Yagize ati “Nibyo, yatawe muri yombi tariki 18 Kanama, akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa. Byabereye i Nyamirambo, dosiye ye yashyikirijwe Ubushinjacyaha.”

Umuvugizi wa RIB yatangaje ko aho kuba yarakoreye icyaha ndetse n’abo yaba yarahemukiye ntacyo yabivugaho.

Amakuru avuga ko ubwo yari muri restaurant iherereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo, Akagari ka Rugarama, umudugudu wa Rusisiro, Nyaxo yakubise umugabo w’imyaka 30 icupa n’inkoni yo mu mutwe biza kumukomeretsa.

Dr Murangira yasabye abantu kurangwa n’ubworoherane mu rwego rwo kwirinda kugwa mu byaha.

Yagize ati “Abantu  bakwiye kugira ubworoherane kuko bifasha abantu kwirinda ibyaha byinshi. Bakwiye kugira ubworoherane, bakirinda ibintu byose  byabakurira ingorane zo kuba bakurikiranwa mu mategeko. “

UMUSEKE wamenye amakuru ko Nyaxo acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo mu gihe dosiye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha kuri uyu wa 22 Kanama 2022.

- Advertisement -

Ingingo ya 121 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 ritaganya igifungo cy’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’ibihumbi 500Frw ariko atarenze miliyoni 1Frw.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW