Rubavu: Abantu bane byemejwe ko bapfiriye mu mpanuka y’imodoka iheruka kuba

Impanuka y’imodoka iheruka kubera mu Karere ka Rubavu ku wa Kabiri w’iki Cyumweru yaguyemo abantu bane abagera kuri 31 barakomereka.

Impanuka yaguyemo abantu batatu

Mu Murenge wa Gisenyi, mu Kagari ka  Nengo mu Mudugudu wa Nyabagobe mu  Karere ka Rubavu, tariki ya 2 Kanama 2022, habereye impanuka ikomeye y’imodoka yatwaye ubuzima bw’abantu bane.

Abantu 8 barakomeretse bikomeye abandi 23 bakomereka mu buryo bworoheje nk’uko Polisi y’igihigu yabibwiye UMUSEKE

Amakuru avuga ko iyi mpanuka yabereye imbere ya KIVU PEACE VIEW Hotel ubwo  imodoka ya Coaster ya Campany itwara abagenzi ya VIRUNGA Express ifite Purake  RAC 758U yazamukaga yerekeza i Kigali yagonganye n’ikamyo itwara Petrole ifite Purake  RAC425U .

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SSP Irere Rene yabwiye UMUSEKE ko abamaze kugwa muri iriya mpanuka ari bane.

Yagize ati “Abantu bamaze kwitaba Imana ni bane (4), abari bakomeretse cyane bari umunani (8), abakomeretse byoroheje bari 23.”

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yavuze ko  abakomeretse bose bari kwitabwaho n’abaganga ku Bitaro bya Gisenyi  ndetse ni naho imirambo ya ba nyakwigendera yahise ijyanwa.

SSP Irere yavuze ko kugeza ubu hagikorwa iperereza ku cyateye iriya mpanuka, gusa ngo byagaragaye ko ikamyo itari yarakoresheje isuzuma ry’ibinyabiziga (Controle technique).

Ati “Iperereza riracyakorwa kubera ko impamvu nyamukuru ntabwo wahita uyimenya ariko icyagaragaye ni uko ikamyo nta Controle technique yari ifite. Ishobora kuba yaragize Ibibazo bya technique igacika feri cyangwa se na shoferi akaba yarihutaga cyane. Impamvu ziracyari nyinshi turacyashakishamo iyaba yarabiteye.”

- Advertisement -

Yasabye abantu kwitwararika mu gihe batwara ibinyabiziga.

Ati “Ukoresha umuhanda agomba kuzirikana ko atari we uri kuwukoresha wenyine. Icya kabiri ni ukumenya imihanda bagendamo, icya gatatu ni uko ufite ikinyabiziga agomba kwihutira kukijyana mu kigo kibishinzwe ngo harebwe ubuzima bwacyo.”

Rubavu: Impanuka y’imodoka imaze kugwamo abantu batatu

TUYISHIMIRE Raymond/UMUSEKE.RW