Ruhango: Barakora ubuhinzi bushingiye ku muco n’ubutangiza ibidukikije 

Bamwe mu bahinzi bo mu Mudugudu wa Musamo, Akagari ka Musamo mu Murenge wa Ruhango, batangiye ubuhinzi bushingiye ku muco n’ubutangiza ibidukikije by’aho batuye.Ni itsinda rigizwe n’abahinzi 75 babigize umwuga.
Aba baturage bakora ubuhinzi butangiza ibidukikije bukarinda n’urusobe bw’Ibinyabuzima.
Aba bahinzi bavuga ko mu mbuto bahinga zishingiye ku muco,  harimo amasaka, uburo, amasaro avamo inigi,  ibikoro, amateke n’ubwoko bw’ibishyimbo bita igitsimbayogi.

Aba kandi bahinga imyumbati babanje guca imirwanyasuri barinda ko isuri ibatwara ubutaka bakoresheje ifumbire y’imborera cyane.

Matabaro David ni umwe muri aba bahinzi, avuga ko hari amahugurwa yabanje guhabwa kugira ngo akore ubuhinzi bushingiye ku muco n’ubutangiza urusobe bw’Ibinyabuzima.

Ati “Hari imbuto zasaga n’izacitse kandi zishingiye ku muco tumaze igihe tuzihinga, umurima w’imyumbati duhagazemo murabona ufite itandukaniro n’indi mirima mubona.”

Igiti kimwe cy’imyumbati  bagisaruramo ibiro bikabakaba 60. Matabaro avuga ko umushahara abona awuvana mu buhinzi.

Matabaro David umuhinzi w’Intangarugero

Muri ayo matsinda y’abahinzi ahuza Imiryango y’abarokotse n’ifite ababo bagize uruhare muri Jenoside bizamura ubumwe n’ubwiyunge bigishijwe na GER.

Umuyobozi w’Umuryango ushinzwe kubaka amahoro no kurengera ibidukikije  mu Rwanda(GER Rwanda)  Innocent Musore avuga ko mu Turere uyu muryango ukoreramo hari impinduka nziza  byagize ku baturage kubera ko bahinga bakihaza bagasagurira n’amasoko kandi bakabikora bagamije no kurengera urusobe bw’Ibinyabuzima.

Musore yavuze kandi ko ibi bikorwa by’ubuhinzi biherekezwa no kuganira bibafasha kugarura ubumwe mu baturage.

- Advertisement -

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko bugiye gutangiza umurima w’intangaarugero muri buri Mudugudu mu ndimi z’amahanga uzwi nka “Conservation Agriculture.”

Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka  Ruhango Rusiribana Jean Marie,  yavuze ko bagiye kwagura iyi gahunda y’ubuhinzi bushingiye ku muco no kurengera urusobe bw’Ibinyabuzima mu Mirenge y’aka Karere butarageramo.

Ati “Abaturage iyo bahuriye mu matsinda nk’aya barasabana bigatuma n’amakimbirane mu Miryango  atabaho.”

Umuryango ushinzwe kubaka amahoro no kurengera ibidukikije mu Rwanda, kugeza ubu ukorera mu Karere ka Ruhango,  Bugesera na Gasabo, ukaba uhuza amatsinda y’abaturage bagera kuri 300.

Igiti kimwe cy’imyumbati bagisaruramo ibiro 60 bw’Imyumbati.
Aba bahinzi bavuga ko imbuto bahinga harimo n’ishingiye ku muco.
Umuyobozi w GER RWANDA Innocent Musore avuga ko gahunda y’ubuhinzi bushingiye ku muco n’ubutangiza ibidukikije imaze gutanga umusaruro mwiza.
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW mu Ruhango