Ruhango: Basabye Perezida Kagame gushyira kaburimbo mu mihanda itatu

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, yabwiye Perezida Paul Kagame ko abaturage ahagarariye bamusabye kubasabira kaburimbo mu mihanda ibahuza n’utundi turere.

Umujyi wa Ruhango uwurebera i Kanazi (Photo Ruhango District Twitter)

Yabibwiye Umukuru w’igihugu, Paul Kagame ku wa Kane tariki 25 Kanama 2022, ubwo yatangiraga uruzinduko rw’iminsi ine mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba, agahera mu Karere ka Ruhango.

Mayor w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yagize ati “Iyo mihanda ubu iragendwa ariko ni itaka rigoramo, ni umuhanda Ruhango – Kinazi – Rutabo, ukaduhuza na Kamonyi, hari uruganda rw’imyumbati, hari n’Ibitaro mwaduhaye, hakaba umuhanda uva Ruhango – Gitwe – Buhanda, ukaduhuza na Karongi, hari ibitaro na Kaminuza ya Gitwe, hari n’umuhanda uva Kirengeri – Buhanda ukaduhuza na Kaduha ya Nyamagabe, icyo ni igice keramo inanasi, hari ya Kaminuza n’ubucuruzi bukomeye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango yanasabye Perezida Kagame kubafasha kwesa umuhigo wo kugeza amazi ku baturage nk’uko biri muri gahunda ye y’imyaka irindwi ibura umwe ngo igere ku musozo.

Mayor Habarurema avuga ko amazi meza yagejejwe mu baturage ku kigereranyo cya mirongo itandatu n’umunani ku ijana (68%) muri rusange, ariko mu mirenge ibiri ho bikaba biri ku gipimo cyo hasi mu buryo bukabije.

Iyo mirenge ni Ntongwe na Kinihira, ho ngo amazi ntaragera no ku baturage 32 mu baturage 100  (32%).

Akarere ka Ruhango kanasabye Perezida Paul Kagame kuba yabafasha bakagira ishuri ryo ku rwego rwa Kaminuza ryigisha imyuga n’ubumenyingiro.

Perezida Paul Kagame yabwiye abaturage baheruka kumugirira icyizere bakamutorera kubayobora ko akibafitiye umwenda n’ubwo harimo byinshi byagezweho bafatanyije n’abaturage.

Muri Ruhango uwo mwenda uri no kuba abafite amazi bakiri hasi.

- Advertisement -

Ati “Iyo bivugwa, niba ari ibijyanye n’amazi, ko amazi ari ku gice kingana nk’uko byavuzwe, 60 n’ibindi ku ijana, ni bike ubwo aho turacyafite umwenda. Turacyafite umwenda wo kubizamura nibura ngo bigere kuri 80 cyangwa kuri 90%. Uwo mwenda ni wo numva ntashoboye kwishyura bihagije.”

Perezida Kagame yijeje abaturage ko ku bimureba n’ibireba Guverinoma uwo mwenda azawishyura.

Yanagarutse ku bindi bikorwa birimo n’imihanda yavuzwe, amashuri, amashanyarazi avuga ko uruhare runini ari urwa Leta, kandi ikazabikora bikagerwaho ku buryo bushimishije.

Perezida Paul Kagame yabwiye abaturage ko na bo bafite uruhare rwo gukora no kurinda ibikorwa remezo biba byagezweho.

Akarere ka Ruhango gafite imirenge 9 n’Utugari 59 n’Imidugudu 553, gatuwe n’abaturage 372,000.

Ku kibuga cya Kibingo mu Karere ka Ruhango, ubwo Perezida Paul Kagame yahuraga n’abaturage ku wa 25 Kanama, 2022

UMUSEKE.RW