Rwamagana: Bahangayikishijwe n’ubujura bukorwa n’insoresore

Mu Karere ka Rwamagana mu Mudugudu wa Kamamana, Akagari ka Kaduha, mu Murenge wa Munyaga haravugwa ibikorwa by’ubujura bikorwa n’insoresore, Ubuyobozi bwatangaje ko babihagurukiye.

Ibiro by’Umurenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana

Ibi byatangajwe nyuma yaho umwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Kamamana witwa Zayirwa Jean Bon Bosco ku wa Mbere tariki ya 8 Kanama 2022 aketsweho ibikorwa bihungabanya umutekano no kudatanga umusanzu w’irondo agafungirwa iwe n’umuyobozi w’Umudugudu.

Uyu muturage we  yabwiye UMUSEKE ko ibyo akekwaho ko ateza umutekano mucye atari ukuri ko ahubwo azira kudatanga umusanzu w’irondo ry’umwuga.

Yagize ati “Umukuru w’Umudugudu yaje adusaba amafaranga ya FPR n’irondo, mu Mudugudu dutuyemo twari dusanzwe dutanga amafaranga 500 kandi urabizi umuntu atanga amafaranga bitewe n’ubushobozi bwe, ariko aha babikoze nk’itegeko turabikurikiza. Mu  kanya aje ansaba inoti ya 1000Frw. Ndamubwira ngo ayo mafaranga ntayo mfite, ndayashaka mu kanya. Ati ‘hoya ntibikunda nuba utayazanye ngiye kugukingirana.”

Umuyobozi w’Umudugudu wa Kamamana uvugwaho gukingirana uyu muturage, Mukambonera Beatrice we yabwiye UMUSEKE ko koko uyu muturage yakingiranywe ariko akavuga ko impamvu ari uko aho aba ahafite salon yogosha, ndetse akaba ari na yo abamo, bityo uyu muturage akaba ateza umutekano mucye ari kumwe n’izindi nsoresore.

Gusa, yemera ko yatswe umusanzu kimwe n’abandi baturage ariko ko yigize igihazi asuzugura ubuyobozi.

Uyu muyobozi yongeraho kandi ko muri ako gace havugwa ibikorwa by’ubujura byibasira amatungo bikorwa n’izo nsoresore.

Yagize ati “Iyo bigeze nimugoroba haba harimo abantu benshi bishoboka (avuga kuri iyo salon), tukabona abana basa nkaho ari bato bagaragara aho kandi bisa nkaho amasaha akuze. Kandi hakaba n’abandi bakuru, ni hahandi haba ibisoro, za damu. Uyu Mudugudu wibwamo ihene, nko mu mwaka dushobora kubura nk’ihene 40.”

Yavuze kandi ko habarurwa ingo 24 zimaze kwibwa ihene 100 ahanini bitewe n’umutekano mucye ugaragara. Yongeyeho ko hibwa insiga z’amashanyarazi ziri ku mapoto.

- Advertisement -

Avuga impamvu yafungiye iwe uriya muturage yagize ati “Hari umusanzu w’irondo tuwakana n’uwa FPR. Twagenda ngo uzaze ejo. Twaza ngo nababwiye ngo muzaze ejo. Mu by’ukuri ni ikosa naba narikoze ndabyemera, ariko niba umuntu aruhanyije nk’uko tugomba kubaza amafaranga ubwo twakora iki? Namukanze ndamubwira ngo ngiye gushyiraho ingufuri, abakinaga dame ndababwira ngo musohoke ndashyiraho ingufuri.”

Akomeza agira ati “Ku mukanga ntibisobanura ko yarayemo cyangwa yiriwemo, nta masaha n’abiri ararangira. Nimara kwaka amafaranga ndagenda mufungurire. Ariko agerageze kubaha ubuyobozi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyaga, Mukashyaka Chantal, yabwiye UMUSEKE ko koko muri uwo Mudugudu hagaragara ibikorwa by’ubujura ariko byafatiwe ingamba.

Yagize ati “Hari abaturage baherutse kwiba ihene ariko nta bujura buherutse kuvugwa muri ako gace. Urwo rubyiruko hari koperative y’ubuhinzi twamaze gushinga yabo ndetse tubatiza n’ubutaka bwa Leta kugira ngo bagire icyo bakora bajye bareka kujya bagendagenda badafite imirimo.”

Yakomeje ati “Ni muri urwo rwego tubashishikariza kujya guhinga kugira ngo bifashe kubona amafaranga yo gukemura ibibazo bitandukanye.”

Avuga ku kibazo cy’umuturage wafungiwe iwe ati “Biramutse byabaye ntabwo byaba bikwiye. Ntabwo umuntu akingiranwa ngo ni uko atatanze umusanzu. Ntabwo umuntu ashyirwaho agahato kugera ku rwego rwo kumukingirana ahubwo arigishwa.”

Uyu muyobozi yavuze ko ubuyobozi bugiye kubikurikirana hakamenyekana impamvu yabyo.

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW