Rwanda: Mu gihe kitageze ku myaka ibiri ibyamamare bine bimaze kwitaba Imana

Hashize amasaha macye abakunzi b’umuziki Nyarwanda, bumvise inkuru y’akababaro, ndetse ituma bibaza ku hazaza h’umuziki nyarwanda, ni urupfu rw’umuhanzi Yvan Buravan,.  Ni urupfu kandi rwakurikiwe n’indi nkuru yindi yaje ishengura imitima abakunzi ba sinema, ko Nkusi Thomas wamamaye nka YANGA ,yitabye Imana azize uburwaye.

Nkusi Thomas wamamaye nka Yanga mu gasobanuye yitabye Imana

Aba bombi  bitabye Imana nyuma y’itabaruka rya Jay Polly, Didj Miller bose bagiye mu gihe kitageze ku myaka ibiri.

Mu rukerera rwo kuwa 17 Kanama 2022,nibwo inkuru mbi yatashye iRwanda, ko Dushime Burabyo Yvan wari uzwi nka Yvan Buravan yitabye Imana ku myaka 27, azize kanseri y’urwagashya.

Ni inkuru yashenguye Abanyarwanda ndetse n’abandi bose babarizwa mu ruganda rwa Muzika.

Uyu muhanzi yatangaga ishusho n’icyizere ku muziki w’uRwanda cyane ko yari yaratangiye kwegukana ibihembo mpuzamahanga, ibintu byashyiraga umuziki ku rundi rwego, mu kuwumenyekanisha.

Umusobanuzi wa Filime Yanga nawe itabaruka rye ryashenguye benshi…

Hatarashira amasaha menshi, Nkusi Thomas wamamaye nka Yanga mu gsusobanura Filme, byatangajwe ko nawe yitabye Imana nawe azize uburwayi.

Uyu mugabo byaherukaga gutangazwa ko yari arwaye uburwayi bwa kanseri. Yaguye muri Afurika y’Epfo aho yari yarari kwivuriza ubu burwayi.

Ajya kureka gusobanura Fiime, yatangaje ko avuye mu bijyanye n’isi, yiyeguriye Imana, yakiriye agakiza.

- Advertisement -

Uyu mugabo mu mwaka 2000 nibwo yatangiye akazi ko gusobanura filime z’inyamahanga, akazisobanura mu Kinyarwanda.

Yamenyekanye cyane kubera gukoresha amagambo kwa Myasiro, Nyakariro, kadugara, imikasiro n’andi yagendaga avangavanga mu gusobanura filime .Yanga asize umugore n’abana batatu.

Jay Polly wari inkingi mu njyana ya Hip Hop yaratabarutse…

Muri Nzeri 2021 nabwo uRwanda rwabuze umuhanzi w’umuhanga, wari ukunzwe n’ingeri zitandukanye. Jay Polly, yitabye Imana azize uburwayi, aguye mu Bitaro bya Muhima.

Tuyishime Joshua , wamenyekanye nka Jay Polly, yari umuraperi ukomeye ururimba injyana ya Hiphop. Ni umwe mu baririmbyi beza mu njyana ya Hip Hop ,uRwanda rwagize kuva aho imenyekanye. Yamenyekanye cyane mu itsinda rya Tuff Gang.

Kubura k’uyu muhanzi byaciye umugongo injyana ya Hip Hop nubwo hari abagiharanira ko yatera imbere.Nta washidikanya ko ari umwe mu batumnye iyi njyana irushaho gukundwa no kumenyekana hirya no hino mu gihugu.

DJ Miller  itabaruka rye ryashenguye benshi…

Karuranga Virigile wamenyekanye nka DJ Miller, muri Gicurasi 2020 nibwo byatangajwe ko yitabye Imana azize uburwayi nyuma y’igihe gito arwariye mu Bitaro by’Umwami Faisal, nyuma yo kugaragaza ibimenyetso bya Stroke.

DJ Miller wari ufite imyaka 28, yatangiye umwuga wo kuvanga imiziki mu 2012. Ni umwe mu bacuranze mu 2015 mu birori byo Kwita izina.

Yibukirwa  cyane uko yajyaga akorana n’abahanzi b’ingeri zitaNdukanye byatumaga uruganda rwa muzika ruhorana udushya ndetse no gushyuha kubera unyarwenya, ibintu byarushagaho kumuha igikundiro.

Mu buryo bugaragara aba bose batabarutse bashyize ibuye rifatika ku muziki na sinema by’uRwanda haba mu kubimenyekanisha ku ruhando mpuzamahanga ndetse no gutanga ibyinshimo ku banyarwanda.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW