U Bubiligi bwahaye u Rwanda udupfukamunwa tugera kuri Miliyoni

Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima RBC cyatangaje ko  U Bubiligi bwahaye Guverinoma y’u Rwanda udupfukamunwa tugera kuri Miliyoni.

RBC yatangaje ko iyi nkunga y’udupfukamunwa yagejejwe mu Rwanda ku wa Gatandatu tariki ya 6 Kanama, 2022 izanywe n’indege ya Gisirikare y’iki gihugu.

Agapfukamunwa ni kamwe mu kifashishwa haba mu nzego z’ubuzima ndetse no  mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 13 Gicurasi uyu mwaka, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yatangaje ko kwambara agapfukamunwa bitakiri itegeko  mu Rwanda nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya  COVID-19.

Muri Mata 2020 agapfukamunwa kari itegeko ahanini bitewe n’umubare w’abarwara icyorezo cya Coronavirus wagendaga wiyongera.

Magingo aya imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yo ku wa 6 Kanama 2022,  igaragaza ko abarwayi ba Coronavirus bashya  mu bipimo 23 934 abanduye ari 7 bagaragaza ibimenyetso, abanduye bose hamwe ijanisha riri kuri 0.2%.

U Rwanda rusanzwe rufitanye umubano mwiza n’U Bubiligi.

Muri Mata 2019 ibihugu byombi byagiranye amasezerano y’ubufatanye ajyanye n’ubuzima, guteza imbere umuco, guteza imbere imijyi.

- Advertisement -

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW